“Impfu nyinshi ziterwa n’impanuka zibasira abari kuri moto” - CSP Twahirwa

Abamotari bongeye kwihanangirizwa kubahiriza amategeko y’umuhanda mu mujyi wa Kigali, kuko impfu nyinshi z’abaguye mu mpanuka zihabera zihitana abari kuri moto kurusha abari mu modoka.

Nubwo nta mibare ifatika yatanze, umukuru wa Polisi yo mu muhanda, CSP Celestin Twahirwa, mu kiganiro yagiranye n’abamotari tariki 05/07/2012, yatangaje ko impanuka zibera mu mujyi wa Kigali 80% ari iziterwa na moto aribyo binongera umubare w’abicwa nazo.

Ati: “Umuntu agira atya akagwa yakubita umutwe kuri kaburimbo agahita apfa mu gihe abagendera mu modoka zo ziba zigenda gahoro kubera ubwinshi bwazo”.

Kugira ngo amabwiriza y’umuhanda yubahirizwe, hari ibihano bazajyenda bongera ubukana kugira ngo bikange abo bamotari, birimo gufungirwa za moto no kwamburwa impushya zo kuzitwara; nk’uko byasobanuwe na CSP Twahirwa.

Umumotari uzajya afatirwa mu ikosa cyangwa yahagarikwa akiruka, moto ye izajya ifungwa iminsi 40 naho ufatiwe mu makosa atatu mu mwaka umwe yakwe moto igihe kingana n’amezi atandatu.

Uzajya atwara moto nta ruhushya azafungwa amezi abiri, naho ufashwe yaratswe permis afungwe amezi atandatu.

Iyi nama yatumijwe mu rwego rwo kwihanangiriza bwa nyuma abamotari bakomeje kugaragara mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Kimisagara hamaze gupfira abakobwa babiri bishwe banafashwe ku ngufu; nk’uko Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushiznwe imibereho myiza y’abaturage yabitangaje.

Umukobwa wa gatatu nawe yari agiye kwicwa atabarwa n’irondo ry’abasirikari ryari rihari, rirasa umwe mu bamotari naho undi akaba afunzwe; nk’uko CSP Twahirwa yabisobanuye.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hakora moto zirenga ku 8000, muri zo 825 zifungiwe amakosa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Traffic nikurikirane mu buryo bukaze ibibazo biri mu muhanda bitezwa n’abamotari mu buryo bwo guteza umutekano muke no gutanga service mbi. Bagendera nabi cyane imodoka mu muhanda, abenshi muribo ntasuku n’ikinyabupfura bagaragaraho uretse impaka n’ubwiyemezi, abenshi muribo bigize ibyigomeke kuburyo nta gahunda za leta bubahiriza nko kwitabira gukoresha akanozasuku kari mu nyungu z’abagenzi mu gihe bazi neza ko casque zabo ntasuku ziba zifite. Ubutaha nabwo muzahurize hamwe n’abashoferi n’abaconvoyeur kuri stade mubabwire ku kibazo cyo gutendeka gusigaye gukabije, guhindura amalinye iko bishakiye kandi mu modoka harimo abantu, kuvugira kuri phone no gusakuriza abagenzi bashyiramo imiziki, kwiruka nk’abagiye gutabara ndetse cyane no kutamenya kuvuga neza, guhagarara ahatari ibyapa iyo babonye abagenzi n’ibindi n’ibindi. Murakoze

Brother yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

KO COMMENT YANJYE MWAYINYONZE KOKO? HUM?

UMUNTU AKWIYE GUKORA IBYO ASHINZWE yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

U RWANDA NI IGIHUGU KIGENDERA KU MATEGEKO? NGIRANGO IBI BIHANO BYO GUFUNGWA NTABWO ARI AFANDE UFITE UBURENGANZIRA BWO KUBISHYIRAHO AHUBWO NI ABADEPITE BO BAFITE INSHINGANO ZO GUSHYIRAHO AMATEGEKO. POLISI IFITE INSHINGANO ZO KUGENZURA KO AMATEGEKO YUBAHIRIZWA RWOSE NIHABEHO KUTAVANGAVANGA NO KUTIHA IBYO UTEMEREWE. UBUNDI SE POLICE YUBAHIRIJE A LA LETTRE IBIHANO BISANZWE BY’AMANDE IMPANUKA ZABURA KUGABANUKA?

NTA GUKORA IBYO UTEMEREWE yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka