Impanuka za hato na hato zikomeje kubangamira bamwe mu banyeshuli bari mu bizamini

Umubare w’abanyeshuri babangamiwe mu bizami bya Leta ukomeje kwoyongera kubera impanuka, aho mu ntara y’Amajyepfo abagera kuri bane barwariye mu bitaro, kubera impanuka zitandukanye bagiye bakora.

Ubwo ibizamini byari biraye biri butangire, mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, abanyeshuli bane b’abakobwa bakoze impanuka, ubwo berekezaga mu murenge wa Kabaya aho bagombaga gukorera ibizamini.

Bahise berekezwa mu bitaro bya Muhororo muri ako karere, aho batatu muri bo bazanirwa ibizamini mu bitaro naho umwe akaba akirembye.

Abanyeshuri babangamiwe n'impanuka zibabuza gukora ibizami bya Leta.
Abanyeshuri babangamiwe n’impanuka zibabuza gukora ibizami bya Leta.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012, undi munyeshuli witwa Iradukunda Irene, wiga i Kabgayi mu mwaka wa Gatatu yakoze impanuka ubwo yari atwawe na moto maze bageze i Gahogo. Aho hantu hazwi nko kuri ETEKA hakunze no kubera impanuka nyinshi.

Uko gukora impanuka kimwe n’ibindi bibazo abanyeshuli bahura nabyo ku buryo butunguranye, bituma badakora neza ibizamini byabo bitewe n’uko imbaraga zo kwiga no gutekereza ziba zagabanutse, nk’uko umwe mu barwariye mu bitaro bya Muhororo yabitangaje.

Gusa abenshi bahitamo guhebera urwaje bagakora ibizamini, kuko baba banga gusibira batagerageje amahirwe yabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka