Imodoka yahirimye imbere y’akarere ka Rulindo

Imodoka yo mu bwoko bwa jipe ifite purake RAA 266 T yahirimye imbere y’akarere ka Rulindo, mu ma saa saba tariki 24/10/2012 ariko nta muntu witabye Imana cyangwa ngo akomereke.

Iyi modoka yari itwaye abantu batanu barimo ababikira babiri. Musabyimana Faustin, umushoferi wari utwaye iyi modoka yavuze ko atazi impanvu yayiteye guhirima.

Yagize ati “Kugeza ubu sinakubwira impamvu ibiteye gusa icyo navuga ni uko iyi modoka nta kindi kibazo yari ifite. Mu cyumweru gishize, yari yakorewe controle.Yatangiye numva ititira ntangira kugabanya umuvuduko ndagerageza biranga nibwo duhirimye iruhande rw’umuhanda”.

Twagirayezu Ildefonsi, umwe mu bari muri iyi modoka nawe yavuze ko nta muvuduko bari bafite.

Ahantu imodoka yahirimye ntabwo hateye nabi.
Ahantu imodoka yahirimye ntabwo hateye nabi.

Yagize ati “icyo mbona gishobora kuba cyabiteye ,wasanga ari uko imvura yagwaga, bishoboke ko umuhanda wanyereraga. Icyatumye nta n’uwakomeretse, ni uko umushoferi yagendaga gahoro naho ubundi tuba dushize”.

Mukamurenzi Solange, wari mu muhanda aho ibi byabereye, nawe yavuze ko imodoka itihutaga akurikije uko yabibonye.

Yagize ati “Nari nvuye mu murima ,mpura n’iyi modoka ndanayirangarira, kuko nabonaga irimo ababikira, ngeze imbere numva iraguye ariko nkurikije ukuntu yagendaga, ntago yihutaga mu by’ukuri, ahubwo n’ikibarokoye ni uko nta muvuduko bari bafite naho ubundi baba bapfuye".

Iyi modoka yaturukaga mu nzira ziva Ruhengeri yerekeza mu nzira zijya i Kigali.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka