Ibiza bimaze guhitana abantu 37 kuva umwaka watangira

Imibare yo muri Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) igaragaza ko kuva umwaka wa 2013 watangira abantu 37 bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’ibiza birimo inkangu n’imyuzure.

Kuva icyi cyumweru cyatangira abantu 13 bamaze kwitaba Imana kubera Ibiza mu duce dutandukanye tw’igihugu. Abantu batanu bishwe n’inkangu mu karere ka Karongi, abandi batatu bitaba Imana mu karere ka Rutsiro, babiri mu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi batatu bo mu karere ka Nyabihu.

MIDIMAR ibarura abantu 45 bakomerekejwe n’ibiza kuva umwaka watangira, naho amazu yasenyutse agera kuri 1615 mu gihe imyaka yangiritse ihinze kuri hegitare 611 hagasenyuka n’amashuri 13.

Amazi abura inzira agakora ibiyaga agasenyera abahatuye.
Amazi abura inzira agakora ibiyaga agasenyera abahatuye.

MIDIMAR itanga ubutumwa bwo guhumuriza abakozweho n’ibiza ibasaba kwihangana ariko inibutsa abaturage kwibuka gutura ahantu hatabatera ibibazo nko gutura ahantu hahanamye hatwarwa n’inkangu kimwe no gutura mu bishanga aho bashobora kurengerwa n’amazu.

Nk’uko Ntuwukiryayo Frederic ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR yabitangarije Kigali Today ngo ubuyobozi bugomba gufasha abaturage bahuye n’ibiza badafite aho kuba ariko bugahora buzirikana gufasha umuturage gutura heza hatamutera ibibazo cyane cyane kubashaka kubaka naho abatuye ahari ibibazo ngo bashobora kwimurwa.

Kimwe mu bikomeje gutungura abaturage ni uburyo ibiza bibatera bitari bisanzwe, imigezi itarigeze yuzura urruzura igatwara abantu, naho ahatarageze inkangu zirahatwara.

Mu karere ka Nyabihu amazi yarengeye amazu.
Mu karere ka Nyabihu amazi yarengeye amazu.

Intara y’uburengerazuba niyo ikunzwe kwibasirwa n’ibiza kuko imiterere y’imisozi idasiga inzira y’amazi bigatuma ahitwaga ko ari heza gutura bitewe no kudahanama huzura amazu akarengerwa, naho abatuye ku misozi inkangu zikabatwara kubera ubutaka bworoshye.

Muri 2007, zimwe mu nganda zikora ibikorwa by’ubuhinzi zari zasabye ko abaturage batuye ahantu hari ubutaka bworoshye mu ntara y’iburengerazuba bakwimurwa bakajyanwa mu burasirazuba ahari ubutaka bukomeye.

Gusa iki gitekerezo nticyakiriwe neza n’abatuye muri iyi ntara bavuga ko baba bahombye ubutaka bwera cyane kurusha ubundi mu gihugu kuburyo kubajyana mu ntara y’iburasirazuba byaba kubicisha ubukene.

Intara y'uburengerazuba niyo yibasiwe cyane n'ibiza kubera imisozi miremire.
Intara y’uburengerazuba niyo yibasiwe cyane n’ibiza kubera imisozi miremire.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka