Huye: Akekwaho kuniga uruhinja yabyariye ku bitaro bya kaminuza

Umukobwa witwa Dancilla Musabyimana yaje mu bitaro bya Kaminuza aje kwivuza ikibyimba cyo mu muhogo tariki 14/05/2013 bucyeye bwaho ku mugoroba abyarira mu musarane waho.

Bivugwa ko Musabyimana yifungiranye mu bwiherero, abyara umwana wari umaze amezi hafi umunani mu nda, hanyuma umuntu wanyuze hafi yabwo abonye amaraso hasi aramuhamagara, arafungura asanga afite uruhinja.

Uru ruhinja rwajyanywe kwitabwaho, nyamara nyuma yaho rurapfa. Nubwo bivugwa ko Musabyimana yaba yaranize uyu mwana, we avuga ko atariko biri kuko ngo atari anazi yuko atwite. Ibi ngo abivugira yuko ngo nta mugabo bigeze babonana, akaba akiri n’umukobwa.

N’ijwi ridasohoka neza, avuga asa n’ushakisha umwuka uza bimugoye kubera ikibyimba afite mu muhogo, yagize ati “numvise nshaka kujya kwihagarika, njya mu bwiherero, nihagaritse, ngize gutya numva ikintu kiremereye. Ariko sinari nzi ko ntwite. Noneho uwari uri hanze ahita ampamagara ati urimo uragira gute?”

Kugeza ubu abaganga ntibaremeza icyo uyu mwana Musabyimana yabyaye yazize. Musabyinana na we ubu aracyari mu bitaro bya Kaminuza, aho akivuza ubwo burwayi bwo mu muhogo. Ngo nyuma yo gukira ni bwo azakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka