Gitare: Uburaya bw’abana bato buhavugwa bwafatiwe ingamba

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera buratangaza ko bwafatiye ingamba uburaya bw’abakobwa bafite munsi y’imyaka 18 bukorerwa muri santere ya Gitare, iri muri uwo murenge, kuburyo ngo muri iki gihe bumaze kugabanuka.

Abatuye ndetse n’abagenda muri iyo santere bavuga ko hakorerwa uburaya bwinshi kandi bukorwa ahanini n’abana b’abakobwa bakiri bato bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 18 na 15. Ngo abo bakobwa basambana n’abagabo baba bamaze gusinda.

Abo bakobwa baza kuhicururiza kubera ko bazi ko muri iyo santere habamo amafaranga menshi, kubera ko abantu benshi bahatuye ndetse n’abaza kuhishimishiriza bacukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyitwa New Bugarama Mining; nk’uko abahatuye babitangaza.

Nkurunziza Jean Paul, ucukura amabuye y’agaciro muri New Bugarama Mining, avuga ko igituma bashobora kwishora mu busambanyi ari uko bakorera amafaranga menshi bikaba ngombwa ko bishimisha mu buryo bushoboka.

Agira ati “ikintu kituzanira hano ubusambanyi, uragenda ugakorera hariya ibihumbi 100, nawe udakuyemo wenda nk’ibihumbi 10, wenda ngo wishimishanye wenda n’agakobwa kakunyuze, ukumva ko byaba ari ikibazo”.

Nkurunziza ahamya ko abana b’abakobwa bakiri bato aribo bakora uburaya muri iyo santere. Aho bumvika n’umukiriya wabo igiciro ubundi bakajya gukorera ibyabo mu bisambu kuko nta mazu y’amacumbi ahaba; nk’uko yabisobanuriye Kigali Today.

Muri New Bugarama Mining hacukurwa amabuye y’agaciro bita “Itini” (Etain). Ucukura ayo mabuye y’agaciro bamuha amafaranga agera ku 4000 ku kilo kimwe cyayo.

Nizeyimana Jean Claude ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kagogo avuga ko muri santere ya Gitare kuri ubu uburaya bwagabanutse kuko baburwanyije bakangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo.

Agira ati “…kuri uyu munota tuvugana izo ndaya ntazikigaragaramo keretse wenda izaduca inyuma zikaza ariko kuri uyu munota ntabwo izi ndaya zikigaragara”.
Akomeza avuga ko abenshi mu bazaga gukorera ubusambanyi muri iyo santere ya Gitare ari abaturukaga ahandi hanze y’umurenge wa Kagogo.

Abaturiye santere ya Gitare bahamya ko kandi abashinzwe umutekano bakorera muri ako gace bakunze kuhaza mu masaha ya nijoro kureba abakobwa baba bakiri mu tubari. Iyo bababonye bose bahita babacyura bagataha iwabo nk’uko bakomeza babivuga.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kagogo akomeza avuga ko kandi mu rwego rwo kurwanya uburaya muri santere ya Gitare bafashe intego yo kwigisha abacukura amabuye y’agaciro, babasobanurira ibibi biva mu busambanyi.

Agira ati “abakozi ba New Bugarama Mining twarabegereye, turabigisha, tubigisha ibibi byo gusambana, byo guca inyuma uwo mwashakanye, ku basore tubigisha ko bagomba gutegereza bagashaka ababo bakarwubaka, batanyuze inzira yo gusambana kuko bashobora gukura mo ibibazo nko kwandura SIDA ndetse no gutera inda batabiteguye”.

Amakimbirane y’indaya n’abacukura amabuye y’agaciro

Nizeyimana avuga ko mbere hakigaragara uburaya bwishi, abakobwa bazaga kuhicururiza bazaga mu masaha ya nijoro kuburyo basambanaga n’abasinzi ntibibuke no gukoresha agakingirizo.

Kubera iyo mpamvu wasangaga izo ndaya zifitanye ibibazo n’abakora muri New Bugarama Mining bavuga ko babateye inda z’indaro nk’uko Nizeyimana abihamya.

Santere ya Gitare iherereye mu gace k’icyaro hafi y’ikiyaga cya Burera, nko muri kilometero eshanu uvuye mu yindi santere ya Kidaho iri mu murenge wa Cyanika hafi y’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Abazi iyo santere kuva cyera bemeza ko iza muri santere za mbere mu karere ka Burera, zifite abantu benshi banduye agakoko gatera SIDA. Ubuyobozi bw’umurenge bwo ariko burabihakana.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kagogo avuga bashishikariza abatuye muri iyo santere ndetse no muri uwo murenge muri rusange kujya kwipimisha SIDA kuburyo ngo imibare bafite igaragaza ko bafite abanduye SIDA bake ugereranyije n’ahandi mu karere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka