Gisagara: Polisi yahagurukiye guca urumogi ruri kugaragara mu bakiri bato

Inzego za Polisi mu karere ka Gisagara zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri mu bikurura umutekano muke cyane ko abanyarugomo bafatwa bagaragarwaho no kuba babinyweye.

Nyuma yo guhagurukira ibiyobyabwenge byitwa nyirantare bikamenwa mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Gisagara, kuri uyu wakane ubuyobozi bwa polisi muri aka karere bwatangiye urugamba rwo guca urumogi.

Ni muri urwo rwego tariki 16/05/2013 hakozwe isaka mu murenge wa Ndora mu kagari ka Cyamukuza hafatwa umusore w’imyaka 19 witwa Bimenyimana Ildephonse, wafatanwe ibipfunyika (boules) by’urumogi 40 yacuruzaga.
Uwo musore yemera ko yarucuruzaga akarurangura i Cyarwa muri Huye, akaba yafashwe amaze kugurisha udupfunyika (boules) 33.

Bimenyimana avuga ko yatangiye kurunywa afite imyaka 9, akaba amaze imyaka igera ku icumi arusuguta nk’uko babivuga mu mvugo yabo.

Icyo gikorwa Polisi yakigezeho yifashishije abana bato bo muri centre ya Ndora nabo banywa urumogi barugura aho kwa Bimenyimana.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gisagara agira abana inama yo kureka ibiyobyabwenge.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gisagara agira abana inama yo kureka ibiyobyabwenge.

Yigisha aba bana, Umukuru wa Polisi mu karere ka Gisagara yabasabye gusubira mu ngo zabo kuko ari abana bato cyane, yabibukije kandi ko urumogi rwangiza urunywa, ntabe hari icyo yazigezaho kuko aba yangiza ubwonko bwe n’umubiri atawuretse. Yabasabye ko bakajya bafasha mu gutunga agatoki abarucuruza n’abarunywa.

Ati “Ni mwe Rwanda rw’ejo igihugu kirabakeneye, kandi namwe mukeneye kuzamuka mukiteza imbere, nimureke rero kwangiza ubuzima bwanyu ahubwo mudufashe kurwanya ibiyobyabwenge namwe mwiyubaka”.

Ubuyobozi bwa Polisi bwiyemeje gukomeza gushakisha ahaba hari urumugi muri aka karere mu rego rwo gukomeza kubungabunga umutekano no kubwira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge mu buzima bwabo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka