Gisagara: Hamenwe litilo zisaga 1800 za Nyirantare mu kagari kamwe

Akagari ka Rwanza ko mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara kafatiwemo inzoga z’inkorano litilo zisaga 1800 ndetse n’urumogi bihita bimenwa kuwa kane tariki 27/12/2012.

Abaturage basaga 15 bafatanywe inzoga z’inkorano bahakana ko atari zo, ko ahubwo ari ubuyobozi butazi kureba neza bukitiranya inzoga, ubuyobozi bwo buvuga ko ntawe ujya wemera iyo azifatanywe.

Rubangisa wafatanwe litilo 60 yahakanye ko inzoga ze zitari ibikwangari, anongeraho ko yenga izi nzoga kuko nta wundi murimo afite.

Litilo zisaga 1800 z'inzoga z'ibikwangari zafatiwe mu kagari ka rwanza mu murenge wa Save.
Litilo zisaga 1800 z’inzoga z’ibikwangari zafatiwe mu kagari ka rwanza mu murenge wa Save.

Aragira ati “Jyewe icyo nzi ni uko nenga inzoga z’ibitoki. Yego bamfashe ikosa ndaryemera ariko se ubundi muragira ngo nibe ko nta wundi murimo nkora? Gusa ariko sinishimiye kuzahora mfatwa, mpanwa none niyemeje kubireka nkajya guhinga”.

Ubuyobozi buvuga ko nubwo bushyiraho imbaraga bukigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge, ngo haracyari inzitizi zirimo kuba hakiri urubyiruko rutagira akazi, kuba izi nzoga zikorwa hakoreshejwe amafaranga make hakavamo menshi, n’ibindi byinshi biboshya bakumva ko ariho bazakura amakiriro.

Ubuyobozi buvuga kandi ko hari ingamba zafashwe kandi ko buzakomeza kuba hafi y’abaturage ariko bunabasaba ko nabo ubwabo bashyiraho akabo bakareka kwiyicira ubuzima bangiza n’ubw’abandi.

Bafatanywe litilo zisaga 1800 z'inzoga z'ibikwangari.
Bafatanywe litilo zisaga 1800 z’inzoga z’ibikwangari.

Nkunda Alexis ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Save yagize ati “Turabigisha, tukabasobanurira uburyo izi nzoga zangiza ubuzima, kubera kuba zivanzwe n’ibintu bibi birimo amatafari, isabune ya OMO, itabi n’ibindi, ariko bikagorana kuzireka kuko abazikora baba bakoresheje amafaranga make kuko bafata amazi bakavangamo iyo myada, bacuruza bakunguka”.

Ukuriye polisi mu karere ka Gisagara, Supt Fred Simugaya, yasabye abaturage kureka kwangiza ubuzima bwabo bangiza n’ubw’abandi kuko ngo nyuma yo kunywa ibi biyobyabwenge aribwo havuka amahane, urugomo n’ibindi.

Inzego z’umutekano zongeye gusaba abaturage kandi ko buri wese yaba ijisho ry’undi bagafashanya kwirindira umutekano.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka