Gisagara: Biyemeje guca ibiyobyabwenge muri ibi bihe by’iminsi mikuru

Nyuma yo kumena inzoga z’inkorano mu murenge wa Save mu cyumweru cyabanje, tariki 31/12/2012 hamenwe izindi mu murenge wa Mamba mu rwego rwo kurwanya urugomo n’izindi ngeso mbi zituruka ku businzi bikunze kugaragara mu minsi mikuru isoza umwaka.

Mu murenge wa Mamba hamenywe litiro 6660 z’inzoga z’ibikwangari zafatiwe mu tugari tubiri. Abaturage b’uyu murenge nabo ubwabo bemeza ko abahungabanya umutekano bakunze kuba banyweye ibi biyobyabwenge bigatuma bashoza amahane akunze no kuvamo urugomo.

Litilo 6660 z'inzoga z'ibikwangari zamenywe muri Mamba.
Litilo 6660 z’inzoga z’ibikwangari zamenywe muri Mamba.

Mukamana Rejina utuye mu murenge wa Mamba aragira ati “Nta cyiza cy’izi nzoga rwose jye sinzi n’icyo bazinywera. Abazinywa usanga ari ba bantu bahora bashoza amahane aho batuye ugasanga nibo baba mu ntonganya mu rugo, yewe bajye bazimena rwose banabahane”.

Gilbert Nyirimanzi uyobora umurenge wa Mamba avuga ko bakomeza kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi abafashwe bakabaha ibihano bituma bagenda babicikaho.

Agira ati “tubona abo dufashe batongera ahubwo usanga abandi ari aba bavuye ahandi mu tundi duce ariko nabo tuzakomeza tujye twigisha kandi bizacika kuko ikintu cyose kigira iherezo”.

Umuyobozi w'umurenge wa Mamba n'umukuru wa polisi bafatanya kwigisha abaturage ububi bw'ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’umurenge wa Mamba n’umukuru wa polisi bafatanya kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bwa Polisi n’izindi nzego zose z’umutekano zirasaba abaturage gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge bakumva ingaruka mbi bibafiteho maze bakanashyira hamwe mu kubirwanya aho babyumvise bakabimenyesha ubuyobozi.

Basabwe kwitonda muri iyi minsi mikuru bagatangira umwaka neza bafite ingamba nshya zo kwiteza imbere barwanya ibiyobyabwenge.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka