Gicumbi: Yicishije inzara umwana abereye mukase ukwezi kose
Mukandayisenga Devota w’imyaka 25 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gicumbi azira gukingirana umwana abereye mu kase igihe kingana n’ukwezi kose atamuha ibyo kurya.
Uyu mugore Mukandayisenga yafashe uwo mwana amuhambirira mu musambi maze amuhirikira munsi y’urutara umwana aragenda amaramo ukwezi kose atamugaburira.
Abaturanyi b’uyu mugore bamaze iminsi batabona uyu mwana batangiye gukeka uwo mugore kuko no mu buzima busanzwe yagaragazaga ko atamukunze maze bafata icyemezo cyo kujya kumubaza amakuru y’uwo mwana.
Mukandayisenga Devota yabutse inabi maze baragenda, nyuma abajyanama b’ubuzima n’abandi baturanyi be nibo baje kumusura ariko bari gukurikirana ngo barebe niba bamenya amakuru y’uwo mwana bumva umuntu unwigirira munzu maze batanga amakuru ko munzu y’uwo mugore bumvise umuntu arimo anihiramo.
Ibi uyu mugore yabikoze mugihe umugabo we witwa Mbonyinshuti yari yaragiye gupagasa i Kigali.
Tariki 15/10/2012 nibwo inzego z’ubuyobozi zafashe icyemezo ziragenda zifungura inzu y’uwo mugore maze basanga umwana ahambiriye mu musambi yararwaye imbaragasa umubiri wose kandi agiye gushiramo umwuka.
Ubu uwo ari gukurikiranwa mu bitaro bikuru bya Byumba aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Ingingo ya 153 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha biteganyijwe ko umuntu wakoze ibikorwa byo guhohotera umuntu nta mwiteho ngo amuhe ibyo kurya, kwambara, kumuvuza, kandi biri munsingano ze bikaba byamuviramo urupfu ko ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 5 na 7.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
WENDA YAMUFASHE NABI ARIKO NTA MUNTU WAMARA UKWEZI ATAGABURIRWA NGO ABEHO...MWIKABYA
Uyu mugore ni umwicanyi mu bandi. Nakanirwe urumukwiye!
Ese uyu mwana afite imyaka ingahe? ese ise nawe yitabye Imana/ nta bandi bantu bo muri famille se bahari 9kwa se cg kwa nyina)? ese nta contacts umuntu yamubarizaho? adress? uwabimenya yanyandikira kuri [email protected]
ihangane mana uzakira kdi uzakura.
ihangane mana uzakira kdi uzakura.
uyumwana ndamwihanganishije cyane kuko kurerwa nanyina w’undi ndabbizi mbifitemo uburambe. njyewe aho mbonye cg numvise umwana urerwa na mukase uwo ariwe wese ahariho hose numva ambabaje kandi ntazi n’ukuntu babanye.
Abagore baragwira! Abagabo bishumbusha kandi bagifite abana barera bakwiye kubanza bakabyigaho neza ntibihutire kwirangiriza ikibagoye gusa!