Gicumbi: Umugande yatwikiwe mu modoka n’abagizi ba nabi

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 18/01/2013 ahitwa Rwafandi mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi abagizi ba nabi bahatwikiye umugande witwa Tinyinondi Dickson mu modoka ubwo yari avuye mu mujyi wa Kigali kuvunjisha amadorari.

Umwe mu baturage bageze aho iyo modoka yahiriye bwa mbere avuga ko yamenye ko Tinyinondi bakundaga kwita Muslam yahiriye muri iyo modoka abibwiwe n’abaturage bari muri santere ya Rwafandi hanyuma yihutira kuhagera ahahurira n’abandi bantu bari bahuruye.

Uwo muturage witwa Ntirengerwa Silas ngo yahageze n’abo bantu basanga umuriro wabaye mwinshi cyane ku buryo babuze ubushobozi bwo kuwuzimya bituma imodoka ishya igashira ndetse n’uwarurimo ageza ubwo ashya burundu arashira.

Avuga kandi ko imodoka ya SITRABAG ikorera hafi muri ako gace kabereyemo ubwo bwicanyi yaje kubafasha kuzimya yasanze ntacyo iramira kuko umuriro wari wabaye mwinshi cyane igerageje ntibyagira icyo biramira kuko yatabaye amazi yarenze inkombe.

Uyu muhanda uzamuka niwo bamunyujijemo bajya kumutwika (foto/ E.Musanabera).
Uyu muhanda uzamuka niwo bamunyujijemo bajya kumutwika (foto/ E.Musanabera).

Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa wari Cyokwijuka Julian atangaza ko inkuru mbi y’uko umuvandimwe we yatwikiwe mu modoka yayimenye mu masaha ya sa tatu z’ijoro babwiwe purake y’imodoka bumva ari iz’uwo muvandimwe we.

Avuga ko uyu nyakwigendera yari yavuye ku mupaka wa Gatuna aho yari asanzwe akorera akazi ko kuvunja amafaranga y’amadorari mu manyarwanda n’amagande yerekeza mu mujyi wa Kigali. Ahindukiye nibwo yaje guhura n’abo bagizi ba nabi bamujyana mu ishyamba maze baramutwika arashya arakongoka.

Ati “Ndakeka ko umuvandimwe wange abamwishe bashakaga kumwambura amafaranga kuko yari yajyanye amafaranga menshi i Kigali kandi si ubwa mbere bagerageza kumwica kuko hari n’umuntu ufungiwe mu gihugu cya Uganda washatse kumwica ngo amutware amadorari yari afite”.

Abantu benshi cyane baje kureba uko byagenze (foto/ E.Musanabera).
Abantu benshi cyane baje kureba uko byagenze (foto/ E.Musanabera).

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, hamwe n’abandi bayobozi bari baturutse mu gihugu cya Uganda n’abaturage hamwe n’abakoranaga na nyakwigendera bari baje kureba ibyabereye muri iryo shyamba batangaje ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi inzego z’umutekano zigomba gukomeza kubikurikirana kugeza ubwo hamenyekana ababikoze bagashyikirizwa ubutabera.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka