Gicumbi: Nyirabahire yatemwe n’umuntu utaramenyekana

Nyirabahire Didasiene w’imyaka 56 utuye mu mudugudu wa Nyagakiza akagari ka Ruhondo, mu murenge wa Ruvune mu ijoro rishyira kuri uyu wa 04/06/2013 yatemwe mu mutwe n’umuntu utaramenyekana.

Nyirabahire wibanaga munzu mu gihe cya saa sita z’ijoro nibwo yatabaje bagezeyo basanga yatemwe mu mutwe no mu maso akoresheje umuhoro ariko ntibamenya uwamutemye; nk’uko bitangazwa na Nzabanterura Eugene uyobora umurenge wa Ruvune.

Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko bakeka uwitwa Gasigwa Donathi musaza we baburanaga amasambu y’imiryango yabo.

Ibi babishingira ko ubwo umuvunyi yasuraga uyu murenge akagezwaho uru rubanza yavuze ko iyo sambu yahabwa mushiki we bitarenze uwo munsi yabivuze.

Nyuma yo kumukeka inzego z’ubuyobozi zasimbukiye iwe muri icyo gicuku basanga ntawe uhari babajije umugore we ababwira ko yagiye mu Mutara.

Uwatemwe aravurirwa ku kigo nderabuzima cya Ruvune naho Gasigwa ari gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri ako karere kugirango abe yabazwa mu iperereza riri gukorwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka