Gicumbi: Inka 2 zibwe muri Uganda zasubijwe nyirazo

Hatari Jean Bosco, Nsengiyumva Theophile na Nyandwi alias Jean Kavuyo bibye inka mu gihugu cya Uganda mu rwuri rw’uwitwa Mamenero utuye muri Disctrict ya Kabare ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Bugande izo nka zasubijwe nyirazo.

Izo nka zibwe mu ijoro rishyira tariki 18/05/2013 maze abo bagabo barazambutsa bazizana mu Rwanda mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya.

Ku bugafatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Bugande bakoreye hamwe maze bafata abo bajura. Nibwo habaye umuhango wo gushyikiriza nyiri ukubwa inka ze umuhango wabereye mu murenge wa Rubaya ndetse abo bajura berekwa abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yasabye abaturage kurushaho kubana n’abaturanyi bo mu gihugu cya Uganda amahoro.

Yagize ati “mugomba kubana n’abaturanyi bacu bo muri Uganda neza mugaragaza abanyabyaha kuko aribwo buryo bwiza bwo guca umuco mubi nk’uyu wabambuka bagenzwa n’ibidasobanutse.”

Kazoba Denys umuyobozi wa LUC3 Rubaya muri Uganda, yashimye uburyo inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zakoranye kugirango abo bajura babashe gutabwa muri yombi, maze avuga ko umuntu wese uzakora ikosa maze agahungira mu gihugu cyabo nta buhungiro azabona kuko azashyikirizwa u Rwanda bidatinze.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka