Gicumbi: Imodoka yakoze impanuka isenya inzu y’umuturage, batatu barakomereka

Umupadiri witwa Nzabonimana Augustin yakoze imponuka mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi tariki 22/11/2012 imodoka isenya inzu y’umuturage abandi bantu batatu barakomereka.

Aho yari ari ku bitaro bikuru bya Byumba nyuma y’iyo mpanuka, Padiri Nzabonimana yatangaje ko yakoze iyo mpanuka mu masaha ya saa yine aho yayobye umuhanda akagenda akagwa hejuru y’amategura asakaye inzu y’umuturage utuye munsi y’uwo muhanda.

Imodoka iri hejuru y'inzu.
Imodoka iri hejuru y’inzu.

Padiri Nzabonimana Augustin yakoze iyo mpanuka ari kumwe na mukuru we witwa Harerimana Vincent bari bavanye kuri Petit Seminaire Rwesero berekeza mu mujyi wa Byumba. Mukuru we ni n’abakobwa bigenderaga n’amaguru yagonze nibo bakomerekeye muri iyo mpanuka maze umwe muri abo bakobwa ahita avunika ukuguru, undi akomereka munda.

Aho bari barwariye ku bitaro bikuru bya Byumba wabonaga babasha kuvuga nta kibazo kuko uwavunitse akaguru bahise bamubumbiraho isima maze mugenzi we nawe bari bamuhaye serumu y’amazi ataza kugira ikibazo.

Inzu yarasenyutse kubera iyo modoka.
Inzu yarasenyutse kubera iyo modoka.

Gusa n’ubwo iyo modoka yaguye kumategura y’umuturage muri urwo rugo ntawe yahitanye kuko yagumye hejuru y’iyo nzu.

Padiri Nzabonimana Augustin we wari utwaye iyo modoka ntacyo yabaye ndetse aho yarari ku bitaro yaganiraga bisanzwe kuko atigeze akomereka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka