Gicumbi: Hatwitswe litiro 700 na chief Waragi 2000 za kanyanga

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi zatwitse muruhame rw’abaturage litiro 700 na chief Waragi 2000 za kanyanga, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano mu mirenge yo ku mupaka yo mu karere ka Gicumbi, kuwa Kane tariki 09/05/ 2013.

Ibiyobyabwenge batwitswe ni ibyagiye bifatwa byinjizwa muri aka karere bikomotse muri Uganda, bikinjizwa n’abarembetsi aribo bantu bagize itsinda ryinjiza ibiyobyabwenge muri aka karere.

Ibindi byo ni ibyagiye byinjizwa n’umuntu ku giticya birimo chief Waragi, ariko bikaza gufatwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’izubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Gicumbi Fred Ndori n'ingabo.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Gicumbi Fred Ndori n’ingabo.

Mugutwika ibyo biyobyabwenge imbere y’abaturage, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Fred Ndori, yasabye ko abarembetsi bareka gucuruza Kanyanga.

Yanavuze ko guhera kuri uyu wa Gatanu hagiye gushyirwaho Transit Centre y’ Abarembetsi gusa mu buryo bwo kurwanya Kanyanga bivuye inyuma. Yasabye ko abantu bose bagomba gutanga amakuru ku bacuruza iyi Kanyanga, Abarembetsi n’abandi bose baba bafitanye isano na yo kabone n’ iyo baba abayobozi.

Abaturage bifatanyije n'ubuyobozi mugutwika ibiyobyabwenge.
Abaturage bifatanyije n’ubuyobozi mugutwika ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gicumbi, Major Donat Bikaga, yashimangiye ibyo umuyobozi yasabye abaturage gukora ibishoboka byose bakarwanya iyo Kanyanga n’Abarembetsi.

Yasabye ko amarondo yashyirwamo ingufu kandi hakaba ubufatanye hagati y’ inzego z’ ibanze n’ iz’ umutekano.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa nyuma bagiranye inama n'ubuyobozi.
Abaturage bitabiriye iki gikorwa nyuma bagiranye inama n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yasabye inzego zose gufatanya kugira ngo iki kiyobyabwenge kidakomeza gukwirakwira hose ari nako giteza umutekano mucye. Yasabye ko abantu bagomba gutanga amakuru ku Barembetsi kuko baba babazi neza kandi babana nabo.

Yanasabye abayobozi kumva ko icyo basabwa cya mbere ari uko abo bayobora barushaho kugira umutekano,iterambere n’ubuzima bwiza. Yasabye inzego zose guhagurukira iki kiyobyabwenge cya Kanyanga kuko ari cyo soko y’ ibyaha hafi ya byose.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka