Gicumbi: Abagore batatu bafunzwe bazira gufatanwa inzoga zitemewe

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi abagore batatu aribo Francine Murerwa, Chantal Uwamariya na Violette Ugirumurera nyuma yo gufatanwa uducupa 250 tw’inzoga zitandukanye.

Aba bagore bafashwe saa yine n’igice tariki 04/10/2012 bafite uducupa 200 twa African Gin n’utundi 50 tw’izindi nzoga zituruka mu gihugu cya Uganda ariko bitemewe n’amategeko. Ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gicumbi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Supt. Francis Gahima avuga ko aba bagore bari mu modoka itwara ibintu baturutse i Gatuna berekeza i Kigali.

Ygize ati “Bari mu modoka itwara ibintu, bagize ibyago ikora impanuka bakiri mu nzira. Tugeze ahabereye impanuka, byabaye ngombwa ko dusaka ibikapu byabo nibwo twasangagamo izo nzoga zitemewe”.

Abo bagore uko ari batatu n'inzoga bafatanwe.
Abo bagore uko ari batatu n’inzoga bafatanwe.

Mu karere ka Gicumbi hari ahantu hazwi abacuruzi bicara bakohereza abantu bakajya kubazanira ibyo bicuruzwa baba batasoreye mu bihugu by’ibituranyi bagenda bazana kamwe kamwe kugeza umubare bashaka wuzuye; nk’uko Supt. Gahima abivuga.

Abatwara ibinyabiziga nabo batungwa agatoki ku gutwara ibicuruzwa bitasorewe babizi cyane cyane abaturuka mu bihugu by’ibituranyi berekeza i Kigali.

Polisi y’u Rwanda yaragiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu no gufata ibicuruzwa bitasorewe.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibikora biciye mu gashami k’ikigo cy’igihugu cy’imisoro gashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu na za forode bita Revenue Protection Unit (RPU).

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka