Gatsibo: Haravugwa ubujura bukabije bwo gutobora amazu

Abaturage batuye mu tugari twa Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo na Kabeza mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’abajura ba nijoro batobora amazu bakiba imitungo yabo.

Ubu bujura bumaze gutera intera ku buryo mu kagali kamwe hashobora kwibwa mu ngo eshatu mu ijoro rimwe, kandi ntihagire ufatwa, n’iyo abaturage bari ku marondo bashoboye gutabara baneshwa n’ibisambo kuko biba byitwaje intwaro, umwe akaba yaratemwe n’ibibisambo nkuko umwe mu bibwe yabidutangarije.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2013 ubwo abajura bashakaga kwiba ku rusengero rwa ADEPR Kabarore bateshejwe n’abazamu ndetse n’abandi baturage babashije gutabara, umwe muri bo yatewe icyuma n’ibyo bisambo. Kugeza ubu, aba bajura bafite uburyo bwayobeye abibwa, ngo kuko batumva ukuntu babasinziriza ntibabumve.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rwikiniro, Murebwayire Jovia, yavuze ko bagerageza gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya abo bajura n’ubwo hari ababaca mu rihumye, cyane ko baba bavuye mu wundi murenge uhana imbibe n’uwabo.

Muyombano ukuriye irondo mu murenge wa Kabarore yadutangarije ingamba bafatira ubwo bujura, avuga ko bagiye gukaza amarondo hagamijwe kubukumira.

Ubu bujura bwari bwarayogoje abaturage ba Nyamyumba bwari bwaragabanyutse nyuma y’aho abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bari barabihagurukiye kuva mu ntangiriro za 2012.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka