Gatsibo: Abaturage bahangayikishijwe n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Ingo 12 zo mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Kabarore zimaze kwibwa insinga z’amashanyarazi nyuma yo kumara igihe batanze amafaranga ngo bahabwe amashanyarazi ariko na n’ubu ngo ntibarayabona.

Bamwe muri aba baturage badutangarije ko bamaze amezi ane baratanze ayo mafaranga ariko ngo babwira inzego z’ubuyobozi zikabizeza ko icyo kibazo kigiye gukemuka, nyamara amaso yaheze mu kirere bityo ubu bakaba barara barinze intsinga zabo kugira ngo zitibwa.

Kambanda Felesiyani utuye mu kagari ka Kabeza, yagize ati “Twishyize hamwe turi ingo 60 bityo dutanga amafaranga ngo duhabwe amashanyarazi, twarategereje ariko n’ubu ntacyo turabona, ubu ingo 12 zimaze kwibwa insinga zabo, ibi bikaba bituma natwe turara tureba ngo intsinga zacu abajura bataza bakaziba.”

Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bw’akerere ka Gatsibo bwatangarije Kigali Today ko iki kibazo koko gihari ariko byatewe n’uko cash power zabaye nke, ubu ubuyobozi bw’akarere ngo bukaba bugiye kurushaho gukora ubuvugizi kuri EWSA kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba.

Ukuriye urwego rw’umutekano ku gashami ka Kabarore kazwi ku izina rya Umoja Security, Muyombano Laurent aganira yadutangarije ko icyo kibazo bagihagurukiye ubu hakaba hamaze gufatwa abagera ku 8 bafatanywe insinga z’amashanyarazi bibye mu mezi 2 ashize.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka