Gashora: Umunyeshuri yakubise umwarimu none yaburiwe irengero

Umunyeshuri witwa Niyomugabo Diomede w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri ribanza rya Dihiro riri mu Murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera yaburiwe irengero nyuma yo gukubita umwarimu umugeri akikubita hasi.

Uyu munyeshuri yari amaze iminsi yitwara nabi cyane cyane asuzugura abarezi aho yari amaze iminsi ahanwa ariko amakosa akayasubiramo, nk’uko bitangazwa na Uwiragiye Priscille, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gashora.

Uyu munyeshuri ngo yakubaganye mu ishuri harimo uwo mwarimu amwimura mu kicaro amushyira ahandi, ahageze naho arabikomeza yongera kumwimura inshuro ebyiri nabwo arabikomeza.

Uwiragiye Priscille avuga ko ibyo byatumye mwarimu amutuma umubyeyi, maze bucyeye umwana araza abwira mwarimu ko umubyeyi yamuzanye ariko mwarimu aje kumureba umunyeshuri amubwira ko yatinze umubyeyi akaba yigendeye.

Ati “ byo byatumye aho bigeze ajyanwa mu buyobozi bw’ikigo ndetse hatumizwa inama ishinzwe imyitwarire (discipline) ifata umwanzuro wo kumwohereza mu rugo mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri”.

Abanyeshuri biganaga na Niyomugabo baragaya igikorwa kibi cya mugenzi wabo.
Abanyeshuri biganaga na Niyomugabo baragaya igikorwa kibi cya mugenzi wabo.

Uyu munyeshuri akimara kumenyeshwa icyo gihano yari yahawe yanze gutaha atihaniye mwarimu wamushyikirije ubuyobozi. Ibyo byatumye acunga mwarimu arimo kwigisha maze arinjira ahita amushota umugeri mu mugongo mwarimu nawe ahita yikubita hasi.

Ubuyobozi bw’ishuri bwahise bumujyana kwa muganga ahabwa imiti y’ibanze ahita ataha. Kuva uwo munsi, uyu munyeshuri bikaba bitaramenyekana aho yaba aherereye kuko yahise yiruka.

Ushinzwe uburezi mu murenge yahise akoresha inama abarimu ibahumuriza kuko nabo bahise bagira ubwoba ko nabo bashobora gukubitwa, muri iyo nama hakaba harakozwe urutonde rw’abanyeshuri 12 bazwiho kurangwa n’imyitwarire mibi maze batumwa ababyeyi kugira ngo baze kuganira n’ubuyobozi ku cyakorwa ngo bikosore.

Abanyeshuri nabo bakoreshejwe inama ibasaba ko bagomba guhindura imyitwarire ndetse bakarushaho kumvira abarimu babo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abashinzwe uburezi mu karere kabugesera bahagurukire imbyitwarire yabanyeshuri le9\10 abanyeshuri ba high school bakubise abanyerondo 23h00 ntakirakorwakugeza ubu ngobahanwe kandi ubuyobozi bwakagali kanyamata burakizimwijoro ly’ejobundi nabwo bakubise umuntu murimake ndabona aribo bazashingwa irondo kuko barara bagenda

john yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka