Gasange: Nsengimana yateraguwe ibyuma nyuma yo kwamburwa amafaranga
Nsengimana Gerard ucururiza mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo yatewe n’abajura mu ijoro rishyira tariki 09/05/2013 bamuteragura ibyuma banamwambura amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, igikorwa cyanakomerekeyemo abandi baturage babiri bari baje gutabara.
Aba bajura ngo baje ari umunani maze bapfumura inzu Nsengimana abamo mpaka bamugezeho, aribwo batangiraga kumuteragura ibyuma nyuma yo kumwambura ayo mafaranga; nk’uko twabitangarijwe na Ashile Hategekimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange.
Nsengimana yaje gutabaza, habanza kuza umuzamu urarira butike ye ndetse na Local Defense urinda SACCO Copuga Gasange nayo iri hafi aho ariko basanga abajura bamaze gusohoka mu gihe n’abaturage bari batinye kuko babonaga basa n’abafite imbunda.
Mu gihe umu Local Defense wa Sacco yari yaje gutabara kwa Nsengimana, aba bajura bahise batangira gupfumura ya Sacco, bagezemo batangira kwica umutamenwa aho bari bamaze kuvanaho igice cyawo cy’inyuma ariko kubera induru z’abaturage bariruka batabashije kwiba amafaranga yarimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange yavuze ko abaturage batatu aribo bakomerekeye muri iki gikorwa, ariko babiri barimo Nsengimana bakaba aribo bakomerekejwe cyane.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
I Gasange mukomeze kwihangana
Erega inzara dusigaranye ni hatari! Abayobozi nibahagurukire ikibazo cy’inzara. Aho kwica gitera....
Ni gute umuntu abana na milliyoni 5 mu nzu??? ubuyobozi bwo muri gasange butigisha abaturage ibyiza bya banque ???? Ni muyoboke amabanki naho ubundi bazayabakiza pe
Ndunva wagirango aha hantu ni muri somalia si mu rwanda,inzego zishinzwe umutekano zihagurukire iki kibazo kuko niba hari abajura bitwaje intwaro birakomeye birenze ubushobozi bw’abaturage.
Gasange iteye agahinda ngirango n’ubuyobozi bw’akarere ntuyibara mumirenge iyigize.Abantu bahazi ni umurenge weramo ibintu byose ariko igitangaje ni iyanyuma mukarere mubukungu kuberako bayitereranye ntabuyobozi buyizi ubujiji bwo ntiwareba niyo gusengerwa akarere kutita kubibazo bnyabaturage nibindi.
Erega gasange yaribagiranye, ni icyaro gisobanutse. Polisi se, amazise udushanyarazi se ....iki se nimureke abajura bitwikire umwijima n’ubujiji by’abanyagasange, umurenge watererranywe bihagije.