Gasabo: Yatawe muri yombi akurikiranweho gutema umushumba

Munyankiko Jean Bosco w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kuva tariki 23/10/2012 akurikiranweho gutema umushumba akoresheje umuhoro amushinja kumwiba ubwatsi.

Munyankiko yatemye umushumba witwa Nzabandora Samuel w’imyaka 21 akoresheje umuhoro maze aramukomeretsa cyane mu mutwe; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Iki gikorwa cya kinyamaswa cyabaye saa tatu n’igice z’ijoro. Nzabandora yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro Bikuru bya Kibagabaga kugira ngo yitabyeho n’abaganga.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara avuga ko icyo gikorwa kinyuranyije n’amategeko. Yagize ati: “Munyankiko yishyize mu bibazo yirengagiza amategeko mu gihe yari kubyirinda amushyikiriza polisi cyangwa izindi nzego zibifitiye ubushobozi.”

Supt. Gakara yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwihanira uretse inzego z’ubutabera .

Nshimiyinama Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka