Gasabo: Umugabo w’imyaka 30 yatawe muri yombi azira gusambanya umwana ku gahato

Umugabo w’imyaka 30 witwa Faustin yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ku gahato.

Ibi byabereye mu Kagali ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu ijoro rishyira tariki 04/04/2013.

Faustin ukora mu kabari ku Gisozi wararaga mu nzu imwe n’uwo mwana w’umukobwa ngo yarabyutse bucece mu ijoro yinjira mu cyumba uwo mwana yaryamagamo na bakuru be.

Polisi itangaza ko uwo mugabo yagiye mu cyumba cy’uwo mwana hagati mu ijoro amukuramo imyenda. Uwo mwana yaje kumva umuntu umuriho avuza induru ari na ko agererageza kumwiyaka ariko amurusha imbaraga amusambanya ku gahato arangije asubira mu cyumba cye, umwana asigara ataka.

Ababyeyi be bararaga mu kindi cyumba bihutiye gutabariza umwana babimenyesha Polisi, ihita imuta muri yombi. Dengeyabagabo ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi na ho umwana yajyanwe kwa muganga ku Bitaro bya Polisi biri Kacyiru.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo, Supt. Tom Murangira avuga ko icyo gikorwa ari cya kinyamaswa kandi gihanwa n’amategeko.

Yasabye ababyeyi guha umwanya uhagije abana babo bakaganira kugira ngo bamenye ibibazo bafite, ngo bizatuma bamenya ndetse bakanirinda ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibyo.

Yongeraho ko ababyeyi bagomba gucungira abana babo hafi bakabarinda kuba bagwa mu mitego yo gufatwa ku ngufu.

Ingingo ya 191 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano cyo gufungwa burundu ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ku gahato.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo bunyamanswa ntibikwiye umunyarwanda pure

Uwanyirigira gabriel yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka