Gakenke: Undi mwana yivuganye umubyeyi we amukubise ifuni

Twahirwa Severien w’imyaka 30 utuye mu Kagali ka Nkomane, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yishe ise umubyara witwa Karekezi Jean Damascene amukubise ifuni mu ijoro rishyira tariki 17/09/2012.

Nyakwigendera yari yiriranwe n’umuhungu we basangira inzoga mu kabari ku Gasentere ka Rwagisha mu Kagali ka Rutenderi, Umurenge wa Mugunga.

Uyu mubyeyi yatahanye na Twahirwa ndetse n’undi muhungu we witwa Nshimiyimana Laurent na Hakizimana Theoneste yari abereye ise wabo ; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga.

Abo bose bari basinze, bageze igihe cyo gutandukana ngo buri wese ajye iwe, Karekezi yasabye Nshimiyimana kumuherekeza ngo amugeze mu rugo maze arabyanga kuko Karekezi yagombaga gutahana na Twahirwa, mukuru we bajyaga mu nzira imwe.

Mu nzira bataha, Karekezi yashyamiranye na Twahirwa kubera ahanini ubusinzi bikurizamo kurwana maze umuhungu we ajya kuzana agafuni mu rugo akamukubita mu nda no mu mutwe ahita yitaba Imana; nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Mugunga yakomeje abisobanura.

Twahirwa ngo yari asanzwe ari umuntu witwara nabi ku buryo ari ikibazo ku mutekano wo muri ako kagali. Ariko ngo nta kindi kibazo kizwi yari afitanye n’umubyeyi we umubyara.

Twahirwa yahise atabwa muri yombi na Polisi y’igihugu, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Janja mu Karere ka Gakenke mu gihe agikorerwa dosiye igomba gushyikizwa inzego z’ubutabera.

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe kuri uyu wa mbere tariki 17/09/2012 mu masaha ya nyuma saa sita.

Mu kwezi kwa munani gusa, ababyeyi babiri bakomoka mu Mirenge ya Coko na Mugunga yo mu Karere ka Gakenke bitabye Imana bishwe n’abana babo kubera ubwumvikane buke.

Ingingo ya 140 na 141 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda agena igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica cyagambiriwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndanenga ubuyobozi bwo munzego z’ibanze, hafi igihugu cyose, uburyo basobanura ikibazo cyibaye kandi bakavuga ko bari basanzwe babizi, ariko ntibagire icyo bakora amazi atararenga inkombe . Bakeneye amahugurwa k’umutekano wabo bayobora.

Jado yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Dupfukame dusengere u rda n’isi yose kuko twiyemeje kutazasubira inyuma mu mateka none ndabona biri gufata indi ntera si urubyiruko gusa n’ababyeyi bari kwivugana ubwabo.mana dufashe

Mel-b yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

ubwose urumva yigaga?N’akamenyero kugera aho yica uwamwibyariye!!ubwose ari uwahandi urumva atari ukurebaho!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Erega amaraso yamenetse Mu Rda ni menshi kuburyo kutugaruka bitatinda!Kwica byabaye umukino!Biteye ubwobaaa!uwose nasaba imbabazi ntibazamurekura ahhaaaaa!Mana we ukwiye Gutabara Urda!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

ubanza uyumwana atarumbwambere akubise AGAFUNI !!!!
yarabyishijwe

bu2020 yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka