Gakenke: Umusore yatawe muri yombi kubera litiro 10 za kanyanga

Elie Niyonzima uvuga ko akomoka mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Burera yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano tariki 21/04/2013 bamusanganye litiro 10 za kanyanga .

Uyu musore w’imyaka 19 yafashwe n’aba-Local Defense mu Kagali ka Nyacyina, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke ku cyumweru tariki 21/04/2013 ahagana saa tatu za mugitondo bamushyikiriza Polisi.

Umwe mu ba-local defense wagize uruhare mu kumuta muri yombi yatangarije Kigali Today ko uwo musore yageze aho bahagarikira amagare, bamuhagaritse we ahita ata igare aho, amaguru ayabangira ingata.

Ngo baketse ko igare yaryibye ariko barebye mu gikapu yari ahetse ku igare basangamo kanyanga. Bahise bamwirukaho baza kumufata maze bamushyikiriza Polisi; nk’uko akomeza abisobanura.

Ubu Niyonzima afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe ubugenzacyaha bugitegura dosiye ye ngo ishyikirizwe ubutabera.

N’ubwo mu Karere ka Gakenke hatagaragara ibiyobyabwenge bwinshi, kanyanga nke igera muri ako karere bivugwa ko ituruka mu Karere ka Burera bihana imbibi.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeho ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu ry’igihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 ku muntu wese ukoresha ibiyabyabwenge mu buryo butandukanye.

Igika cya kabiri cy’iyo ngingo giteganya igihano kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku muntu ufashwe yinjiza mu gihugu ibiyabyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka