Gakenke: Umuforomo arakekwaho gusambanya ku ngufu umurwayi wo mu mutwe

Umuforomo ukiri umusore ukora ku Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke ari mu maboko ya Polisi, Stasiyo ya Gakenke akurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 17 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ubwo twasangaga uwo mukobwa umaze igihe kirekire arwariye ku Bitaro bya Nemba, yicaye mu busitani bw’ibitaro ari gufungura, yabwiye Kigali Today ko uwo muforomo yamusambanyirije mu biro akereramo.

Yagize ati: “Nari nicaye mu bwatsi ahagaze haruguru yanjye hafi y’igiti yitaba terefone, arampamagara ngo ninze ambwire. Yanshushanyirije akarabo, arambwira ngo arashaka ko dusambana.

Yabwiye ngo ninjye mu cyumba akoreramo ndyame ku gitanda, naragiye ndaryama araza afungura resani aransambanya abanza gusohoka, nsohoka nyuma.”

Yakomeje avuga ko bwari ubwa kabiri amusambanyije. Ubwa mbere amusambanya ariko ngo nta kibazo yagize, icyamuteye kubivuga ku nshuro ya kabiri ngo ni uko yumvishe ababara cyane nyuma yo gusambanwa.

Uyu mukobwa ugaragaza imbaraga nkeya kubera imiti afata, yahise ajya ku mukozi ushinzwe kwita ku barwayi (service social) amubwira ko afashwe ku ngufu.

Nyirabaganizi Marie Chantal, ukuriye iyo serivisi asobanura ko akibimubwira yabifashe nk’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ariko akomeza gutsimbarara ngo bamuvure.

Yahise ashaka umuganga bamukorera ibizamini bigaragaza ko yasambanyijwe ku gahato. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 16/06/2013. Umuforomo (amazina yagizwe ibanga kuko iperereza rigikomeza) wakoze icyo gihe biba yatawe muri yombi.

Nyir’uguhohoterwa abajijwe niba azi izina ry’uwamuhohoteye, avuga ko atarizi uretse ko azi isura ye kuko asanzwe amuzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

yafunguwe ubu turi kumwe

umusore yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

abantu murihuta weeee! kuki mukatira umuntu ushinjwa gusa n’umurwayi wo mu mutwe!!! Yewe iyagaramye ntawe utayikeba koko Gusa buri wese agira umunsi we kandi utarakora icyaha niwe wari ukwiye kurumukatira ariko ndizera Imana ifite ukundi ibibona twese turiho ku bw’impuhwe zayo ntawe udacumura!?

ntamaphoc yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Niyihangane,kandi,yihane,niba aribyo,koko,ubutabera,nibukore akazi,kabwo,nahubundi,ayo-namahano

Kwizera edison yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

ni ukubeshya

done yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

ndumva aho bigeze ari ugusenga.

sebutwi yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Mbere yo gushinza uyu muforomo icyaha bazabanze bamuvuze i Ndera kuko ntekereza ko nawe wasanga arwaye mu mutwe.
Ariko icyaha nikimuhama Minisiteri y’ubuzima ikwiriye kuzamuha igihano kirebana no kwica indahiro y’abaforomo atari ukumuha icyo abashinjacyaha bazamuha gusa.
Ahaa abasenga mukomeze kuguma ku mavi ndabona mu Rwanda haduka utuntu tudasanzwe.

Niyonkuru Mathieu yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

eee n imperuka kabisa pe abaforomo ko badukojeje isoni la

fofo yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Niba koko uwo muforomo yarakoze ibyo bintu abihanirwe. Ariko twibuke n’umuntu ko arwaye indwara yo mu mutwe. ibyo avuga ntawabifataho inkuru y’impamo. Hagomba ubushishozi kandi n’uwo musociale wagiye kubivuga ashobora kwosha uwo murwayi agaharabika umuforomo kubera inyungu tutazi. byose birashoboka hagomba ankete yimbitse.

bizimana yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

ubutabera nibukurikirane iyo mpanga na satai

UWAYO yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

namwe mumbwire!!?? ubwo turimo kuganaha koko? ahaaa! Imana idutabare birakomeye!!!!!!

agasaro yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Arikose ko Presidant Paul Kagame adahwema gukangurira abanyarwanda kwihesha agaciro nkuwo muforomo witwango yarize utinyuka gukora bene ayomahano bibaye arukuru haraho yabataniye nuwo yahemukiye? Ubutabera nibukoe akazi kabwo kabisa.

BANDORA Bernard yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ko wumva arwaye m’umutwe kuki ibyo avuga bitaba biterwa n’ubwo burwayi?No munyandiko kandi ntimuvuga niba yarasuzumwe abaganga bakabyemeza!

migambi yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka