Gakenke: Nyuma yuko abanyeshuri bakubise mwarimu, abandi babiri bafatanwe urumogi mu ishuri

Nyuma y’ibyumweru bibiri, abanyeshuri babiri biga ku ishuri ryisumbuye rya Nemba ya Kabiri mu Karere ka Gakenke bakubise umwarimu wabo, abandi banyeshuri babari bafatanwe urumogi mu ishuri tariki 23/10/2012 .

Amakuru y’uko abo banyeshuri bafite urumogi yamenyekanye ubwo umwe mu banyeshuri yariye akara umwarimu asatse abanyeshuri asanga abo banyeshuri babiri bafite akabule n’imbuto z’urumogi zigera kuri 25.

Ababyeyi b’abo bana batangaza ko abana babo basanzwe batanywa n’itabi kandi nta n’imyitwarire mibi babaziho mu rugo. Nyamara, abarezi bashimangira ko imyitwarire yabo ku ishuri ari mibi ku buryo bidatangaje kuba bafatanwe urumogi.

Mu minsi ishize, muri icyo kigo hari umunyeshuri w’umukobwa wafatanwe inzoga mu ishuri atahurwa kubera ko inzoga yatombotse maze umwuka wayo ukwira mu ishuri.

Abanyeshuri bagaragayehwo imyitwarire mibi basabwe kwisubiraho. Photo/N. Leonard
Abanyeshuri bagaragayehwo imyitwarire mibi basabwe kwisubiraho. Photo/N. Leonard

Iyo myitwarire igayitse y’abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Nemba ya Kabiri yahagurukije inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano tariki 23/10/2012 kugira ngo baganire n’ababyeyi babo kuri icyo kibazo.

Abayobozi bose bahurije ko uburere bw’abana bushinzwe bwa mbere ababyeyi, abarezi bakaza babunganira. Aha, baboneyeho umwanya wo kubasaba kugira uruhare rugaragara muri ubwo burezi kugira ngo abana bisubireho.

Abanyeshuri 40 bananiranye kuri iryo shuri bashyizwe imbere y’imbaga y’ababyeyi basabwa kwikosora.

Mu ijwi risobetse akababaro, umwe mu babyeyi yagize ati: “kumva ibyabaye byaduhungabanyije. Birababaje aho abana bakubita mwarimu wabo, ndasaba imbabazi kandi ndasabira imbabazi abandi babyeyi. Tugiye kugira icyo dukora.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ababyeyi babifitemo uruhare se ko umwarimu asigaye akora ku mwana akaruhukira kuri polisi, keretse ahari buri shuri niba rigomba kuba ririmo umupolisi kngo umwana yumve ko akwiriye guhanwa.
Babyeyi babyaye, barimu mwigisha, namwe bayobozi b’u Rwanda rwacu dufatanyirize hamwe kumenya icyo uburenganzira bw’umwana aricyo!!!!!!!! Sinon abana bararengera kandi bikomeje gutya byazagira ingaruka ku Rwanda rutuvuna tugerageza kurushakira isura nziza muri Afurika no ku isi yose.

Nsanzimana Albert yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ababyeyi baba bana nibisubireho bigaragarako badakurikirana uburere bw’abana babo

EMMY T yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

ahaaaa mundebere izompinja zinywera ako kumugongo wingona nibihe byanyuma turimo cg niterambere; babyeyi mubifitemo uruhare

jango yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka