Byumba: Umugore yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana

Uwamungu Jacqueline w’imyaka 22 wari utuye mu mudugudu wa Rugandu, akagari ka Nyarutamana mu murenge wa Byumba yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamuciye umutwe n’amaboko.

Saa mbiri za nijoro tariki 07/06/2013, umugabo we yagiye gushaka umuhinzi uzafasha umugore we kubagara imyaka mu murima agarutse asanga umugore we yishwe yaciwe umutwe n’amaboko.

Aba bagizi ba nabi bamaze kwica umugore nta kindi kintu batwaye cyangwa ngo bagire undi bica kuko umwana wabo muto uri hafi kuzuza umwaka umugabo yamusanze ari muzima; nk’uko bisobanurwa Mfashimana Jean Claude, umugabo wa nyakwigendera.

Umuyobozi w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, atangaza ko abo bishe uwo mugore bataramenyekana gusa bazakomeza bakore iperereza kugirango hamenyekane neza uwaba yihishe inyuma y’ubu bwicanyi.

Avuga ko impamvu batigeze bakeka umugabo w’uyu mugore n’uko bari babanye neza kandi nta kibazo na kimwe bari bafitanye kandi bakurikije uburyo ubwicanyi bwakozwe basanga nta ruhare uyu mugabo we yaba yarabigizemo.

Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu muryango bakeka ko ubu bwicanyi bwaba bwaturutse ku makimbirane y’imitungo yo mu muryango w’uyu mugabo.

Uyu mugabo w’uyu mugore ngo nyina yamubyariye iwabo nyuma aza gushaka undi mugabo we akomeza kurererwa kwa sekuru ubyara nyina nyuma sekuru aza kumuha umunani ariyubakira ndetse akoreramo n’ibindi bikorwa.

Nyuma bene wabo na nyina batangiye kubatera hejuru babasaba ko bakwimuka bakabaguranira ahandi umugabo ngo kuko yanga amahane asa nk’ubyemera ariko umugore aramubuza amubwira we ko atabyemeye kuko baba bari guhomba ibikorwa bakoreye aho bahawe mbere na sekuru w’uyu mugabo.

Nyirarume w’uyu mugabo yatangiye kujya agenda yivovota avuga ko azahana uyu mugore wa mwishywa we kuko yamusuzuguye akanga kumva ibyo babasabaga.

Aba baturanyi rero bakaba bakeka ko ubu bwicanyi bwaba ariyo ntandaro yayo makimbirane.

Ubu bwicanyi kandi bwabanjirijwe n’umutekano muke w’uyu muryango kuko mu byumweru bibiri bishize bajyaga baterwa n’abantu ubundi bagatabaza abo bantu bakiruka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka