Burera: Santere ya Mugu yahagurukiwe kubera kunanirana kwa bamwe mu bahatuye

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zo guhagurukira santere ya Mugu, iherereye mu murenge wa Kagogo kubera forode iharangwa ndetse n’urugomo rwa hato na hato ruterwa b’ababa banyoye ibiyobyabwenge bihacuruzwa.

Kuri uyu wa kane tariki 11/10/2012 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano muri ako karere bwakoresheje inama muri Santere ya Mugu hafatwa ingamba zitandukanye.

Muri izo ngamba harimo kumenya abahatuye bakora forode y’ifumbire mva ruganda ndetse no kugenzura neza itangwa ry’iyo fumbire kuva ku mudugudu kugeza ku murenge, kumenya abateza urugo muri iyo santere ndetse no gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano kugira ngo bafatanye.

Abaturage bitabiriye inama yo ku Mugu basobanuriwe ingamba zafashwe ngo forode n'urugomo biharanga bicike.
Abaturage bitabiriye inama yo ku Mugu basobanuriwe ingamba zafashwe ngo forode n’urugomo biharanga bicike.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere agira ati “…ni ukubegera tukabigisha. Gukora inama cyane cyane duhera ku bayobozi b’imidugudu. Ingamba ya kabiri ni ugutunganya amarondo hanyuma ayo marondo agafashwa na Polisi. Tugiye kuvuga na DPC (uhagarariye Polisi mu karere) kuburyo nk’uko abaturage babisabye …Polisi ikaba yakwegera hano…ndetse tukavugana n’inzego z’umutekano zindi”.

Akomeza avuga ko kandi bazegera abatuye n’abaturiye santere ya Mugu bakabereka ibyiza bamaze kugeraho bakanabereka n’ibindi byiza biri kubategurirwa ndetse no kubakundisha umurimo n’igihugu.

Santere ya Mugu ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ikunze kugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava muri Uganda biboroheye kuko nta gasutamo ihari ndetse hakaba nta na Polisi y’u Rwanda ihakorera mu buryo buhoraho.

Muri urwo rujya n’uruza niho hanyuramo ikiyobabwenge cya kanyanga giturutse muri Uganda kikaza gucuruzwa mu Rwanda. Hanyuramo kandi forode y’inzoga zo muri Uganda ziza mu Rwanda ndetse n’ifumbire mva ruganda yagenewe abahinzi mu Rwanda ijya gucuruzwa magendu muri Uganda.

Santere ya Mugu iri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.
Santere ya Mugu iri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Abatuye santere ya Mugu bavuga ko muri iyo santere hakunze kubamo urugomo ahanini rukuruwe n’abanywi ba kanyanga. Ngo abakora forode nabo bitwaza intwaro zirimo ibisongo ndetse n’ibyuma kuburyo umuturage usanzwe ashatse kubahagarika bamugirira nabi.

Ibyo bitera ubwoba abahatuye bavuga ko haramutse hagiye Polisi y’u Rwanda ihakorera bihora ho ibyo byose byagabanuka ndetse bikanacika. Polisi iri hafi y’iyo santere iri mu murenge wa Kinyababa, mu murenge wa Cyanika ndetse n’irinda ikiyaga cya Burera, ku buryo aho hose ari kure yayo.

Urugomo na forode nibyo biharangwa

Abatuye n’abaturiye santere ya Mugu bavuga ko nta minsi ishira hadakubitiwe umuntu. Bongeraho ko hakunze kuba insoresore zinywa kanyanga zigasinda, hakaba n’abandi bakora forode. Abo bose ngo ntibatinya no kuba basagarira n’ushinzwe umutekano.

Tariki 30/06/2012 hakubitiwe umumotari arakomereka ndetse anamburwa amafaranga ibihumbi 27. Ku munsi wakurikiyeho nabwo hakubitiwe umwana na se bahava ari intere nk’uko abahatuye babitangarije Kigali Today.

Muri Santere ya Mugu hafatirwa ifumbire mvaruganda ijya kugurishwa magendu muri Uganda.
Muri Santere ya Mugu hafatirwa ifumbire mvaruganda ijya kugurishwa magendu muri Uganda.

Muri santere ya Mugu kandi hakunze kugaragara abantu bacuruza magendu ifumbire mva ruganda yagenewe abahinzi bo mu Rwanda. Iyo fumbire bajya kuyicuruza muri Uganda.

Kuva umwaka wa 2012 watangira kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2012 imifuka 83 y’ifumbire mvaruganda imaze kuhafatirwa yagombaga kujya gucuruzwa magendu muri Uganda.

Kuri iyo mifuka hiyongeraho indi mifuka 70 yafashwe tariki 24/09/2012 iri mu modoka yari irimo igana muri santere ya Mugu. Ndetse hanafatwa na nyira yo wagombaga kuzajya kuyigurisha muri Uganda. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga ko hari n’indi igenda ifatwa buhoro buhoro.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka