Burera: Kanyanga yasimbuwe na African Gin

Aho ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafatiye ingamba zikomeye zo kurwanya ikiyobyabwenge cya Kanyanga, ubu icyo kiyobyabwenge cyasimbuwe n’inzoga ituruka muri Uganda yitwa African Gin.

African Gin nayo irakaze cyane, kandi irahendutse. Ni kanyanga iba yanyujijwe mu ruganda ikavanwamo imyanda iba irimo; nk’uko abo baturage babivuga.

African Gin iza mu gacupa gato ka mililitilo 100. Mu karere ka Burera hari aho ako gacupa kagura amafaranga 200. African Gin yemewe gucuruzwa mu Rwanda ari uko ibanje gusora. Bahitamo kuyinywa kuko ihendutse kurusha Mutzig cyangwa Primus binywebwa b’abifite; nk’uko abaturage twaganiriye babihamya.

Dushimirimana Placide avuga ko African Gin ariyo basigaye binywera cyane kuko ihendutse nk’uko kanyanga yabaga ihendutse. Ariko ngo n’ubwo bayinywa, nayo irabasindisha cyane. Gusa ngo ntabwo iryana mu nda nka kanyanga.
Kubera ko iyo nzoga ihendutse kandi ikaba ikaze, uyinywa bimusaba kwitonda akanywa nke; nk’uko Hagenimama Eric abisobanura.

Ibiyobyabwenge bifashwe biratwikwa.
Ibiyobyabwenge bifashwe biratwikwa.

Agira ati “… iyo unyweye nka tubiri kabisa iyo udashoboye kwihangana, bigenda nabi ntabwo byagenda neza nk’uko warumeze mu mubiri wawe”.
Kanyanga ituruka muri Uganda yagaragaraga muri Burera yagarabanutse bitewe n’uburyo ubuyobozi bwashyizeho imbaraga nyinshi mu kuyirwanya.

Abafashwe bayikoreye, bayinywa cyangwa bayicuruza bakurikiranwa n’amategeko.

Bamwe mu banyaburera nabo bemeza ko abantu bayiretse kubera kumenya ububi bwo kuyicuruza ndetse no kuyinywa.

Umwe mu baturage baganiriye na Kigali Today wiyemerera ko yanywaga kanyanga avuga ko icyo kiyobyabwenge ukinyweye aribwa mu nda, akagira intege nke mu mubiri kandi akananuka cyane.

Bamwe mu banyeshuri banywa African Gin

African Gin ikundwa n’abantu batari bake mu karere ka Burera aho usanga n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye atandukanye yo muri ako karere bayigendana mu mifuka yabo; nk’uko Hagenimama abihamya.

Agira ati “umunyeshuri afata tubiri cyangwa dutatu akagenda akatuvunjamo ya byeri imwe (Primus) akajyenda akatunywera mu rugo yitonze cyangwa se akatunywera muri “Etude”.

African Gin yemewe gucuruzwa mu Rwanda ari uko isoze.
African Gin yemewe gucuruzwa mu Rwanda ari uko isoze.

Abandi baturage twaganiriye bavuga ko umuntu ashobora kunywa Mutzig eshanu ntasinde ariko yanywa uducupa tubiri cyangwa dutatu twa African Gin agasinda cyane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukora ibishoboka byose kugira ngo ibiyobyabwenge bicike muri ako karere. Iyo bafashe abantu bafite kanyanga, n’ibindi biyobyabwenge cyangwa African Gin (yinjiye mu Rwanda idasoze), barabibambura bakabimenera mu ruhame kugira ngo abantu bafate ingamba zo kubicikaho.

Kubera ko ako karere gaturanye na Uganda usanga Abanyaburera ndetse n’abandi bantu baturuka hanze yako bakanyuramo bagiye kuzana kanyanga cyangwa Africa Gin n’ibindi muri Uganda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwemeza ko kanyanga yagabanutse. Mu rwego rwo kuyigabanya kugeza icitse burundu, bafashe ingamba zo kumvikana n’abayobozi batandukanye bo muri Uganda kugira ngo bakure inganda za kanyanga zigaragara ku mupaka aho byorohera Abanyarwanda kujya kuyizana yo kuko ari hafi.

Kanyanga iza ku isonga mu bihungabanya umutekano mu karere ka Burera; nk’uko ubuyobozi bw’ako karere bubisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka