Burera: Inzoga ya “African Gin” ibangamira gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi

Bamwe mu batuye akarere ka Burera batangaza ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi bayitabira kuburyo imaze no gutanga umusaruro ariko ngo ibangamirwa n’inzoga ya “African Gin” kuko amacupa yayo asigaye yifashishwa n’abanywa ndetse n’abacuruza kanyanga mu rwego rwo kujijisha.

Gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda, aho buri muntu aba ijisho rya mugenzi we areba niba nta biyobyabwenge yaba anywa cyangwa acuruza.
Biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2012 ibiyobyabwenge bizaba byaracitse mu Rwanda hifashishijwe iyo gahunda.

Abanyaburera bavuga ko iyi gahunda imaze gutuma ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kigabanuka mu karere kabo.

Kubera ko hafashwe ingamba zikomeye zo kurwanya kanyanga, bamwe mu bayinywa ndetse n’abayicuruza, muri Burera, basigaye bayishyira mu macupa avamo inzoga y’African Gin kuburyo umuntu atashobora gutandukanya izo nzoga kuko zifite ibara risa kandi African Gin ikaba yemerewe gucuruzwa mu Rwanda.

Bamwe mu banyaburera bavuga ko African Gin ibangamira gahunda y'Ijisho ry'Umuturanyi.
Bamwe mu banyaburera bavuga ko African Gin ibangamira gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi.

Uwitwa Manishimwe agira ati “…kanyanga basigaye bayishyira muri African Gin…nk’ubungubu ujya gufata umuntu ugasanga hariho icyapa cya African Gin…barajijisha tukagira ngo ni African Gin bari kunywa kandi ari kanyanga.”

African Gin, ikorerwa muri Uganda, iza mu gacupa gato ka mililitiro 100. Mu karere ka Burera hari aho ako gacupa kagura amafaranga 200. Abanyaburera bavuga ko iyo nzoga ishyizwe mu icupa rinini kandi ikaza ihenze byagabanya amayeri y’abacuruza kanyanga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwasabye inzego zibishinzwe gukuraho umusoro utangwa ku nzoga ya African Gin kugira ngo nayo ifatwe nk’ibindi biyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda kuko abayinywa ibasindisha bagata ubwenge bagateza umutekano muke nk’abanyweye kanyanga.

Nirere Laetitia, ushinzwe gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi mu karere ka Burera, tariki 28/11/2012 yagiranye inama na bamwe mu baretse gucuruza kanyanga bo mu murenge wa Rugarama na Cyanika, bibumbiye mu makoperative arimo ahinga akanacuruza ibirayi.

Nirere Laetitia ushinzwe Ijisho ry'umuturanyi muri Burera yasabye abanyarugarama n'abanyacyanika gukomeza gutanga amakuru y'abakinywa kanyanga.jpg
Nirere Laetitia ushinzwe Ijisho ry’umuturanyi muri Burera yasabye abanyarugarama n’abanyacyanika gukomeza gutanga amakuru y’abakinywa kanyanga.jpg

Yabasabye gukomeza gufasha ubuyobozi ndetse n’abaturage muri rusange mu gutanga amakuru y’abantu baba bagicuruza cyangwa bakinywa kanyanga kugira ngo gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi ikomeze igere ku ntego yayo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butanga za ko iyo gahunda yabafashije kurwanya ibiyobyabwenge kuburyo byagabanutse ku kigero kirenge 40%. Bizeza ko umwaka wa 2012 uzarangira bageze ku rwego rushimishije.

Ubwo buyobozi bukomeza buvuga ko gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi yabafashije kuburyo urugomo n’ibindi byaha bituruka ku kunywa kanyanga byagabanutse.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dushyire hamwetwese twubake Urwanda ruzira ibiyobyabwenge.

Roger yanditse ku itariki ya: 23-02-2013  →  Musubize

niba komereze aho! iyo gahunda y’ijisho ry’umuturanyi ahubwo izahoreho! kubera ko urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge rurakabije!

Pacifique yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka