Burera: Bamennye litiro 469 za kanyanga hanakatirwa barindwi bayicuruzaga

Litiro 469 za kanyanga zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 938 zamenywe mu muhango wo kumena ibiyobyabwe no gucira urubanza abacuruzaga n’abanywaga kanyanga, wabaye tariki 11/10/2012 mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera.

Muri uwo muhango hamenwe kandi urumogi ibiro bitanu, hamenwa n’amapaki atandatu y’inzoga ya Chief Waragi ituruka muri Uganda.

Iyo kanyanga yose yamenwe yaturutse muri Uganda kuko umurenge wa Bungwe uhana imbibi n’icyo gihugu. Kuba bamennye ibyo biyobyabwenge mu ruhame ni ukugira ngo bereke abaturage ibibi byabyo.

Iyo kanyanga ifatwa n’abashinzwe umutekano bayambuye ababa bayikuye muri Uganda. Ikindi ni uko abakekwaho kunywa cyangwa gucuruza kanyanga bahurizwa hamwe bakigishwa kugira ngo bave mu biyobyabwenge.

Mu murenge wa Bungwe hari abantu barenga 90 bari guhabwa ibiganiro kugira ngo nabo bareke ibiyobyabwenge; nk’uko Murasangabo Jean Claude, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bungwe abitangaza.

Bakatiwe imbere y’imbaga

Mbere y’uko hamenwa ibyo biyobyabwenge habanje gucibwa mu ruhame urubanza rw’abantu barindwi bashinjwaga gucuruza no kunywa kanyanga. Abo bose icyaha cyarabahamye ariko bahabwa ibihano bitandukanye hakurikijwe ubukana bw’icyaha.

Surwumwe Jean de Dieu Bimaziki niwe wahawe igihano kiremereye akatirwa imyaka itatu y’igifungo no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.
Abahawe ibihano bito bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50.

Ni ku nshuro ya kabiri haba urubanza nk’uru mu karere ka Burera. Urubanza rwa mbere rw’abantu bashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge rwabaye tariki 13/09/2012, rubera mu murenge wa Cyeru uko bari babiri bombi barakatirwa, umuhungu na nyina.

Abacuruza kanyanga bayikura muri Uganda akenshi ipfunyitse mu mashashi.
Abacuruza kanyanga bayikura muri Uganda akenshi ipfunyitse mu mashashi.

Izi manza zose zicibwa hakurukijwe amategeko mashya yashyizweho ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600 avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.

Ayo mategeko yagiyeho kugira ngo ibiyobyabwenge bigabanuke mu Rwanda. Gucira urubanza mu ruhame ni bumwe mu buryo bwo kwereka abaturage ububi bwo kwishora mu biyobyabwenge.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda, aho biteganyijwe ko mu kwezi kw’Ugushyingo 2012 ibiyobyabwenge bizaba byaracitse mu Rwanda.

Kurwanya ibiyobyabwenge bishyirwa mu bikorwa hifashishwa gahunda y’“Ijisho ry’Umuturanyi” aho buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we areba niba nta biyobyabwenge yaba afite, acuruza, akora cyangwa anywa.

Gahunda “Ijisho ry’Umuturanyi” ishyirwa mu bikorwa n’abantu batandukanye barimo n’abihaye Imana.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka