Burera: Bamennye kanyanga n’urumogi bakangurira urubyiruko kubyirinda

Litiro 180 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, ibiro 8,5 by’urumogi ndetse n’amaduzeni 30 y’inzoga zo mu mashashi zirimo SKYS Vodka nibyo byamenwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ubwo bakanguriraga urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.

Uwo muhango wabaye tariki ya 17/05/2013, uri muri gahunda z’ukwezi kwahariwe urunyiruko, “The National YOUTH CONNEKT Month”, yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT).

Mbere y’uko bamena ibyo biyobyabwenge inzego zishinzwe umutekano zabanje gosobanurira ababyeshuri biga mu bigo by’amashuri E.S.Kidaho, G.S.Butete ndetse na G.S.Rugarama, ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zabyo ku buzima bw’umuntu ndetse no ku iterambere ry’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru yasabye urubyiruko rw'abanyeshuri kuranya ibiyobyabwenge aho bari hose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kuranya ibiyobyabwenge aho bari hose.

Chief Superintendent Francis Gahima, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yaganirije abo banyeshuri ababwira ko ibiyobyabwenge byangiza ubwonko bityo kwiga ntibigende neza.

Agira ati “Iyo umuntu anyoye ibiyobyabwenge hari uburyo bigira ingaruka ku buzima bwe. Ntabwo aba akiga neza, ubuzima bwe muri make burahungabana kuko ntaba akibasha kugira imitekerereze myiza…agira ibibazo mu buzima bwe…kubera ko ibiyobyabwenge biragenda bikangiza ubwonko.”

Yakomeje abaha urugero rw’uko iyo umuntu akoze impanuka, yarasabitswe n’ibiyobyabwenge, akajya kwa muganga bakamudoda, iyo bamuteye ikinya ntikimufata, bityo akagira ububabare bukomeye.
Chief Superintendent Francis Gahima yakomeje asaba ababo banyeshuri kubabera intumwa aho batuye iwabo.

Agira ati “Twaje kwifatanya namwe kuko ari mwebwe mbaraga z’igihugu z’ejo. Ni mwebwe mushobora kudufasha hirya no hino aho mugenda mugiye mu biruhuko, mukadufasha kwirinda, mugatanga ubutumwa y’uko ibiyobyabwenge ari bibi.”

Urubyiruko rw'abanyeshuri rwabanje gukora urugendo rwo kwamaga ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwabanje gukora urugendo rwo kwamaga ibiyobyabwenge.

Ibihano

Chief Superintendent Francis Gahima yasobanuriye kandi urwo rubyiruko rw’abanyeshuri ibihano bihabwa abatunda, abacuruza ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge.

Umuntu wese ufashwe akora cyangwa acuruza ibiyobyabwenge afungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu, nk’uko byasobanuwe.

Twizeyimana Clementine, uhagarariye urubyiruko mu karere ka Burera, avuga ko mu kwezi kwahariwe urubyiruko bafashe gahunda yo kwegera urubyiruko rw’abanyeshuri kugira ngo rube arirwo rufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruba ijisho rya bagenzi babo banywa ibiyobyabwenge, kuko ari rwo rufite imyumvire iri hejuru kurusha abandi bose.

Bamennye kanyanga litiro 180.
Bamennye kanyanga litiro 180.

Ibiyobyabwenge byose bigaragara mu karere ka Burera bituruka muri Uganda, igihugu gihana imbibi n’ako karere.

Mu rwego rwo guca iyinjizwa mu Rwanda ry’ibyo biyobyabwenge, inzego zishinzwe umutekano zikorera muri Burera zifatanyije n’abaturage bahashya ababitunda babizana, abafashwe bakabyamburwa bikamenwa mu rwego rwo kubirandura burundu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka