Bugesera: Abantu 10 baracyekwaho icyaha cyo gufata abana ku ngufu

Abantu 10 bakurikiranyweho n’ubutabera gukora icyaha cyo gufata abana ku ngufu mu karere ko Bugesera nk’uko byagaragajwe na raporo ya polisi ishami rikorera muri ako karere.

Abo bacyekwaho gukora ibyo byaha babikoze mu kwezi gushize kwa munani, ibyo bakaba barabitewe no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano.

Mu nama y’inteko rusange y’akarere ka Bugesera yateranye tariki 03/09/2012, Rwagaju Louis umuyobozi w’ako karere yasabye ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo bakamenya abo basigiye abana haba mu rugo cyangwa se ahandi.

Ati “ndasaba ababyeyi gukaza uburere bw’abana babo, bakabakurikiranira hafi kuko aribyo bishobora guca uwabagirira nabi bakaba bamubonye kare”.

Umuyobozi w’akarere yanasabye abaturage kurushaho gutanga amakuru ku gihe, bagakaza amarondo kuko aribyo bizatuma barushaho gukumira ibyaha.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, mu nteko rusange y'abaturage b'akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, mu nteko rusange y’abaturage b’akarere.

Yabisobanuye muri aya magambo: “mugomba kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibikorano kuko abenshi mu bakora ibyaha baba babanje kubifata ndetse mukihutira gutanga amakuru y’abo mubonye mutazi mubageza mu buyobozi bw’inzego z’ibanze nazo zikababaza ikibagenza”.

Polisi y’igihugu ishami rikorera mu karere ka Bugesera ritangaza ko 80% by’abakora ibyaha baba babitewe no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitemewe zirimo kanyanga n’izibikorano.

Komanda wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Mudacumura John Bosco, avuga ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibikorano ziramutse ziciwe ibyaha nabyo byacika. Aha niho ahamagarira buri wese kurwanya inzoga z’ibikorano n’ibiyobyabwenge.

Raporo y’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa, ivuga ko ryakiriye ibirego bijyanye no gusambanya abana bigera ku 1585 mu mwaka ushize wa 2011, muri ibyo gukubita no gukomeretsa ni 485 naho gufata ku ngufu ni 269.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka