Batatu batawe muri yombi bakekwaho gukora amafaranga mpimbano y’amadolari

Polisi yataye muri yombi abantu babatu bakomoka mu Karere ka Gakenke bakekwaho gukora amafaranga mpimbano y’amadolari bakanagerageza kuyakwirakwiza mu baturage.

Mustafa Ahongeze yafatiwe mu cyuho agerageza kumvisha umucuruzi witwa Vedaste Nizeyimana ko impapuro z’amadolari afite ashobora kuzibyazamo inoti z’amafaranga y’amadolari nyazo.

Ahongeze ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke ahakana icyo cyaha avuga ko yashutswe na Jill atari azi ibyari byo. Uyu mugabo ngo yatekeye umutwe Nizeyimana amutwara amafaranga ibihumbi 420; nk’uko Polisi ibitangaza.Polisi iracyashakisha uyu mugabo kugira ngo na we atabwe muri yombi aryozwe ibyo yakoze.

Abandi bafashwe ni Jeannette Muziboro na Innocent Kabera w’imyaka 38 bakora akazi ko kurinda umutekano muri INTERSEC mu karere ka Rubavu bakekwaho gutekera umutwe Priscillar Banganyinka bakamutwara miliyoni 1 n’ibihumbi 700 bamwizeza kumuha inoti z’amadolari.

Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Muziboro na Kabera batawe muri yombi ubwo umuntu umwe yariye urwara Polisi ayimenyesha amakuru ajyanye n’ayo manyanga yakozwe n’abo bantu babiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Francis Gahima, atangaza ko umuntu ugishaka kwijandika mu bikorwa bitemewe nta hantu ashobora kwihisha inzego zishinzwe umutekano ukeretse kubireka.

Supt. Gahima ahamagarira abantu gukora imirimo ibyara inyungu aho kwishora mu bikorwa bibakururira amakuba. Yasabye abantu gukomeza umuco wo guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Baramutse bahamwe n’icyo cyaha, bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu ry’amafaranga kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka