Batandatu biyemerera uruhare bagize mu rupfu rw’Umugande watwikiwe mu modoka

Abagabo batandatu biyemerera uruhare mu rupfu rw’umugabo w’Umugande wishwe atwikiwe mu modoka ye mu karere ka Gicumbi mu ijoro rishyira tariki 18/01/2013. Nubwo bamwishe urwagashinyaguro, bahakana ko batari babigambiriye kuko bifuzaga kumwiba gusa.

Mu buhamya abagera kuri bane bitangiye ubwo bamurikirwaga itangazamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 23/01/2013, bahuriza ko bose bari bazi umugambi w’ubujura bwagombaga gukorwa, ariko ntihagire uwemera ko bari bafite umugambi wo kwica uwo Mugande.

Uwitwa Shaban Harelimana wari mu modoka igihe bateraga Dickson ibyuma, avuga ko uwamukoreshaga ariwe Francois Ntakirutimana, yamubwiye ko hari ahantu bagomba kujya gukora akazi ku mugoroba i Nyacyonga ari naho asanzwe akorera.

Avuga ko bamushyize mu modoka bakerekeza i Gicumbi aho icyo gikorwa cyagombaga gukorerwa, gusa sebuja we yari yasigaranye na moto agenda abarebera ko inzira ari nziza. Ngo bageze ahitwa i Gaseke bahuye n’imodoka ifite puraki z’ingande bahita bayitambika.

Ati: “Imodoka imaze kwitambika imbere bahita bavuga ngo ni iyongiyo twashakaga mugende mukuremo ibintu birimo. Narinjiyemo n’uwo Musilikali mpita mbona igikapu mpita ngishyira ku rutugu uwo mugabo arambwira ati mumbabarire ntimunyice ndabaha amafaranga.

Yakuyemo amafaranga arayampa nyashyira mu mufuka ati nkingurira. Atangiye gushyira telephone ku mufuka uwo bita Fiston ahita amusubizayo n’umugeri. Amaze gukinga ashyiramo urufunguzo rw’imodoka amakari ajyamo. Ubwo ngewe nagumyemo aho uwo mugabo bita Musilikali ahita amutera icyuma”.

Nyuma yo kumutera icyuma ku ijosi nibwo uwitwa Fiston yahise ajya kuzana agacupa karimo lisansi ayimena ku modoka bahita bayitwika, binjira mu yo bari bazanye bajya kugabana amafaranga bari bamwambuye, nk’uko uwo Shaban yakomeje abisobanura.

Ntakirutimana niwe utari ahari igihe cyo kwica Dickson kuko bari bamusize ubwo yari kuri moto, ariko nawe yiyemerera ko ariwe uri mu bacuze umugambi wo kwambura Dickson amafaranga ye.

Undi nawe ushyirwa mu majwi, wanakoze igikorwa cy’ubugambanyi ni Jean Pierre Nzamurambaho, wari usanzwe utwara Dickson kuko igihe cyose yazaga mu Rwanda niwe wamutwaraga bajya kuvunjisha.

Avuga ko yari azi gahunda zose, akaba ari nawe wazanye igitekerezo cyo kuzamwiba, akakimenyesha uwitwa Fiston na Ntakirutimana. Yiyemerera ko ariwe mugambanyi, ariko nawe agahakana uruhare mu gushaka kwica uwo mugande.

Ati: “Iyo migambi nari nyizi ariko sinarinzi imigambi yo kumwica … nari maze iminsi ibiri mumenye namumenye mumenyeshejwe na Yousuf … Fiston niwe nabwiye ko uwo mugabo yabaga afite amafaranga niwe waje gutanga amakuru. Ubundi njye nsa nk’umuntu wagambaniye umuntu ariko ntago nari mugambanye ngo bamwice”.

Mu bandi bafashwe harimo Cosma Nyakaragwe uvuga ko yatawe mu mutego kuko atari yarigeze amenya ibiri gukorwa, akaba yarahawe ikiraka na Fiston. Avuga ko akimara kubona ibyakozwe nawe bamufatiyeho icyuma kugira ngo akomeze akore akazi.

Aba bagabo uko ari batandatu bose bemera uruhare rwa buri umwe mu rupfu rw’uyu mugabo ariko bagashyira mu majwi cyane abandi bantu babiri batarafatwa kugeza n’ubu aribo Fiston na Musilikali.

Polisi y’u Rwanda yo itangaza ko abantu nk’abo bari bafite akazi bikoreraga, batunze imiryango yabo batabayeho nabi, bari gukoresha imbaraga bakoresheje bica umuntu, ahubwo bari bakwiye kuzibyaza icyiza, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege.

Yatangaje ko ntaho umuntu wakoze icyaha ashobora gucikira ubutabera bw’u Rwanda igihe cyose ibimenyetso byamaze kugaragara, bitewe n’ubufatanye bwa Polisi y’ibihugu bigize aka karere ndetse n’ahandi.

Supt. Badege yatangaje ko bamaze guta muri yombi amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, amayero agera ku bihumi bine na miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Uganda.

Ubutabera bugateganya ko azashyikirizwa umuryango wa Nyakwigendera. Hagati aho Polisi irateganya gushyikiriza ibimenyetso by’iperereza Pariki nayo igatangira akazi kayo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

iyi nkuru irababaje cyane ko harimo uwa 2 uturutse iburyo ndamuzi, yari yifashije ntiyari akwiye kugaragara mu cyaha nka kiriya. ubutabera buzabahane bwihanukiriye cyane ko icyaha nka kiriya ari mpuzamahanga

yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Inkuru yawe ibyo ivuga biravuguruza ibyo Newtimes yanditse ni batandatu bacekwa 4 nibo biyemereye icyaha abandi babiri baracyashakishwa muzagye mwandika ibintu mwabangye gushishoza

yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Nshuti zacu banyamakuru ba K2D, tubasaba gusuzuma neza imvugo mukoresha mu myandikire y’amakuru. Mwongere musome namwe "guta muri yombi amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, amayero agera ku bihumi bine na miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Uganda", amafranga atabwa muri yombi ute?. Nimwe mufite inshingano yo gutunganya imyandikire y’ururimi n’amagambo akwiye. Mugerageze kunoza imvugo mukoresha.

Innocent yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Birababaje cyane, umuntu akoresha umwanya we ashakisha ibizamutunga abandi bakawukoresha bashaka uko bazambura abishakiye ibibatunga mu nzira zemewe. Iyi si ni mbi ibyo dukora byose tujye tuzirikana ko nta kiza kiyibamo. satani umuhereza ukuboko agahita agusingira mu ishosi ubu yarababeshye ngo bamwice none nabo bagiye inyuma ya fer a beton.Umuryango wa yakwigendera wihangane iyi si niko iteye duhore twiteguye kuko tutazi igihe natwe urwacu ruzazira!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Nyamara uwagenzura insoresore zifite inoti n’imodoka zigezweho hano mu mujyi wa Kigali wasanga ziyavana mu bikorwa nk’ibi by’ubugome? Bashiki bacu muritonde ntimukomeze gushidukira bene abo basore bafite inoti kandi nta kazi kazwi bafite, kuko namwe bashobora kurakara bakabaniga. Ahaaa, Polisi y’u Rwanda ni ikaze umurego, wenda inongere umubare wa za maneko zambaye gisivile naho ubundi abahemu baragenda barushaho kwiyongera.

yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

birababaje,gusa ndashimira Police y’igihugu cyacu ko ikomeje ku garagaza uruhare rwayo ,ikoresheje ubuhanga bukomeye mu bikorwa byo gufata no kurwannyaa abakora ubugizi bwa nabi.ibi bibere isomo abandi bafite imigambi nk’iyi.ikindi nababwira ngo bashake ubwami bw’imana bigishoboka ko babubona.

Mutoni yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka