Bane batawe muri yombi bazira cheque bibye

Polisi yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiba cheque z’ikigo nderabuzima cya Kayenzi, Akarere ka Kamonyi bakagerageza kuzikoresha kugira ngo babikuze amafaranga.

Andre Hakizamungu w’imyaka 42 yatawe muri yombi ashaka kubikuza ibihumbi 290 kuri Banki y’Abaturage ya Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Undi wafashwe ni Pascal Hakizimana w’imyaka 33 yafatiwe ku ishami rya Banki ry’abaturage ya Kicukiro ashaka kubikuza ibihumbi 285.

Izo cheque zombi zibwe ku Kigo Nderabuzima cya Kayenzi, Akarere ka Kamonyi mu kwezi k’Ukuboza 2012 zifite imikono y’imyiganano y’abagize inama k’ubuyobozi bw’icyo kigo.

Ubwo bujura babufatanyijwe n’umucungamutungo w’ikigo Nderabuzima cya Kayenzi, Esther Mukahabiyambere wabahaye izo cheque akanabafasha kwigana imikono; nk’uko Polisi ibitangaza.

Mukahabiyambere na Pierre Ndayambaye ukora akazi gatandukanye ku icyo kigo batawe muri yombi tariki 04/01/2013 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamonyi mu Karere ka kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Gakara Albert arahamagarira abakozi ba banki kugenzura cheque bahabwa mbere yo kuha abakiriya amafaranga.

Ati: “Abafite konti n’abayobozi b’ibigo by’imari bagomba kugenzura konti zabo n’abakozi ba banki bakwiye kugenzura cheque neza mbere yo kutanga amafaranga.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka