Babiri batawe muri yombi bafatanwe inoti z’inkorano

Kuwa gatandatu tariki 21/07/2012, Polisi yataye muri yombi abantu babiri bafatanwe amafaranga y’amakorano ibihumbi birindwi.

Polisi ikorera mu karere ka Ruhango yataye muri yombi Theogene Musabyimana utuye mu kagali ka Kabuga, umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango imusanganye inoti eshanu z’igihumbi z’inkorano akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbuye mu karere ka Ruhango.

Musabyimana yafashwe nyuma yo gutanga inoti y’igihumbi muri boutique ashaka kwishyura ibintu yari aguze ariko umucuruzi atahura ko ari inkorano. Musabyimana yagiye mu iduka rya kabiri nabwo ntibyamuhira. Uwo mucuruzi yahaye polisi amakuru, bityo ahita atabwa muri yombi; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Musabyimana yemera ko yari azi ko amafaranga afite ari amakorano kandi yarayahawe n’undi muntu yanze gutangaza.

Undi watawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Sake mu karere ka Ngoma ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha ni Jean Pierre Barayavuga wo mu Murenge wa Sake, akarere ka Ngoma wafatanwe inoti y’ibihumbi bitanu.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, supt. Theos Badege, atangaza ko kwigana amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kikaba kibi ku bukungu bw’igihugu, bw’umuryango ndetse no ku mikoro y’umuntu wese.

Supt. Badege aburira abantu bose bagifite umutima wo kwigana amafaranga kuwureka kuko Polisi itazazuyaza kubata muri yombi.

Ingingo ya 603 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ateganya igifungo kuva ku mwaka kugeza ku myaka itatu ku muntu uhamwe n’icyaha cyo kwigana amafaranga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka