Atangiye koroherwa nyuma yo gukubitwa ifuni azira gusambana n’umugabo w’abandi

Tuyishimire Leontine w’imyaka 22 urwariye mu Bitaro Bikuru bya Nemba atangaza ko atangiye koroherwa nyuma yo gukubitwa ifuni mu mutwe n’umugore wasanze asambana n’umugabo we mu rugo tariki 20/07/2012.

Mu ijwi rituje kandi ridasohoka neza, Tuyishimire yatangarije umunyamakuru wa Kigal Today kuri uyu wa kabiri tariki 24/07/2012 ko afite icyizere cyo gukira nubwo yumva akiribwa mu mutwe n’imitsi y’ibikanu.

Uyu murwayi yagombaga koherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo akurikiranwe n’abaganga baminuje mu kuvura igice cy’umutwe ariko kutagira mitiweli bimubera imbogamizi kuko CHUK ngo idashobora kwakira umuntu udafite ubwishingizi bw’indwara. Tuyishimire upfutse mu mutwe abasha gusindagira akagera hanze ariko nta mbaraga afite.

Mbere Tuyishimire yari yahishe ko yashatse umugabo bamaranye imyaka itatu n’amezi ane babana i Kabuga mu karere ka Gasabo. Nyuma yo gukubitwa ifuni azira ubusambanyi bwe umugabo we batarabyarana yamusuye ku bitaro ahita amubwira ko amwanze.

Tuyishimire yari yaje mu karere ka Gakenke gutaha ubukwe kwa nyirarume wamureze afite imyaka itatu nyuma y’uko nyina umubyara yari yitabye Imana. Uyu nyirarume ni we urimo gutanga amafaranga yo kumuvuza.

Uyu mugore utarasezeranye n’umugabo we ashimangira ko nakira azegera umugabo we akamusaba imbabazi abikuye ku mutima kandi akazafata n’ingamba zo kudashukwa n’umuntu uwo ari we wese.

Tushimire yakubiswe isuka na Mukarubega Donathile mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki 20/07/2012 amuziza gusambana n’umugabo we witwa Nemeyimana utuye mu kagali ka Nganzo, umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke.

Nyuma y’icyo gikorwa, Mukarubega n’umugabo batawe muri yombi na Polisi bakaba ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke bakurikiranweho ibyaha byo gukubita, gukomeretsa no gusambana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

yesu arabasubiza ati utarabikora ariwe umutera ibuye....

mutabazi j yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

uwo musambanyi niyihane kuko niwe wagushije mukabega mu cyaha cyo kumukubita

yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

nimero ya telefone ya Iyakaremye Theogene ni 0785599167.

Nshimiyimana Leonard yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Plz niba mushaka guhishira abantu ntimukavuge amazina ye.

Feza yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Uyu muntu wiyise mushyitsi aratubeshye! ntabwo umukuru w’igihugu yigeze atubwira kwihesha agaciro dukubitana amafuni mumutwe! nibamufunge yakosheje kuko no kumwica byari kuzamo nuko Imana yakinze akaboko! Erega Imana ntiyanga abanyabyaha ahubwo yanga ibyaha byabo! uwo mu maman wasambanye niyihane azababarirwa kandi ntazongere!

Akumiro yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

gusambana ni icyaha kandi kwihanira nabyo ni icyaha ngewe bose nabahana kuko niabanyabyaha

nsoliv yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Guhisha isura y’uyu mugore se bimaze iki?
Ndabona nta kamaro byaba bigifite mu gihe amazina ye yombi yatangajwe, ndetse n’amazina y’uvugwa ko basambanye.

Robert yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ariko koko nubu uwo Mukarubega aracyafunzwe? Azira iki se? Reka twongere dusabe umuvugizi wa polisi kumuvugira agafungurwa kuko nuwo yakubise akiriho! Ubwo rero nta cyaha tumubonaho kuko ibyo yakoze yiheshaga Agaciro nkuko umukuru w’igihugu ahora abidukangurira. Naho iyo njajwa y’umugore yakubiswe ijye imenya aho isambanira, kirazira kujya ku buriri bw’undi mugore, murabe mwumva mwa bakobwa mwe! Abo bazabomora imitwe si abanjye!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka