Arwariye mu bitaro nyuma yo kwiyahura akarohorwa

Nsabimana w’imyaka 21 y’amavuko wo mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera arwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata nyuma yo kwiyahura akaza kurohorwa.

Nsabimana avuga ko tariki 07/01/2012 yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma y’aho iwabo bamwakiye amafaranga ibihumbi 30 yari yakoreye.

Uwitwa Musoni Viateur avuga ko Nsabimana yabanyuzeho agiye ku ruzi rwa Nyabarongo ku cyambu cya Karambo aho akarere ka Bugesera kagabanira n’akarere ka Kamonyi avuga ko agiye kwiyahura kuko iwabo bamwatse amafaranga ye.

Ati “yageze ku ruzi ahita yinagamo maze atangira gusoma maze abasore bari aho ku cyambu bahita bamurohora atarapfa bahita bamujyana mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Mukakimenyi Emerita nyina wa Nsabimana avuga ko abeshya nta mafaranga bigeze bamwaka. Yagize ati “ uyu mwana ahubwo yari afite ikibazo cyo mu mutwe, wasanga wenda indwara ye yari yasubiriye”.

Abaganga bamukurikirana baravuga ko yatangiye kohoherwa ku buryo mu minsi mike azasezererwa maze agasubira mu rugo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka