Amajyepfo: 20 bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cy’icyunamo

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 20 bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye mu buryo bw’imvugo zisesereza abayirokotse.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo, ACP Ntirushwa Faustin, avuga ko kuva tariki 07-13/04/2013 abantu bagera kuri 20 bo muri iyo Ntara bataye umurongo bagaragara mu bikorwa byo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside kandi nta cyiza kiyirimo.

Ashingiye ku isesengura ryakozwe kuri abo bantu asobanura ko bari mu cyiciro cy’abantu bakuze abandi bakaba abana basa nk’abatumwe n’ababyeyi babo bagifungiye muri gereza kubera uruhare bagize muri Jenoside; nk’uko umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajayepfo abitangaza.

Avuga ko kuba abantu bakuze aribo benshi bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cy’icyunamo biterwa n’inyigisho mbi bahawe mbere ya Jenoside bakazibika mu mitwe yabo ndetse naho irangiriye nyuma y’umwaka w’1994 bakanga guhinduka muri bo ngo bajye mu nzira nziza.

Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo asanga bene abo bantu iyo igihe cy’icyunamo kigeze inyigisho mbi zibari mu mitwe zibaganisha ku gushinyagura n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ingangabitekerezo ya Jenoside.

Ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse

Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo avuga ko mu cyunamo cy’umwaka wa 2013 ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse mu buryo bw’imibare n’ibikorwa ugeraranyije n’uko mu myaka yashize byari byifashe mu Ntara y’amajyepfo.

Uyu mwaka nta muntu wigeze ahohotera undi mu buryo bwa kiboko usibye aho umuntu yashatse kubigerageza ariko nabwo uwo mugambi we uza kumupfubana.

Abantu bagaragaweho ibikorwa nk’ibyo bisesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babikoze mu buryo bw’imvugo ndetse n’imiryango yabo yagiye ibamaganira kure ku bw’iyo myitwarire mibi.

Abaturage bo mu Ntara y’amajyepfo ni bamwe mu bantu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozeho cyane kurusha ahandi mu gihugu ibyo bikaba bituma n’ibisigisigi byayo bihaboneka birimo n’ingangabitekerezo yayo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka