Ahohoterwa n’abo mu muryango we bamwita umusazi

Nyiramana Josephine utuye mu karere ka Rulindo, avuga ko ahohoterwa n’abantu bo mu muryango we bamwita umusazi. Tariki 12/12/2012 ngo babyutse bamukubita ,bavuga ngo agomba gupfa kuko ari umusazi.

Yagize ati “abantu bo muryango wanjye bakunda kumpohotera, barimo muramukazi wanjye na musaza wanjye wo mu miryango. Ubushize narabareze, ariko ubuyobozi ntibwagira icyo bubabaza. None n’uyu munsi basanze mvuye mu murima baranfata barankubita.”

Nyiramana avuga ko uyu muramukazi we yari yarashatswe na musaza we bahuje ababyeyi ,ngo nyuma akaza gupfa hanyuma uyu muramukazi we akaba yaracyuwe n’undi mugabo wo muri uyu muryango.

Gusa ngo uyu muramukazi we ntibumvikana kuva yakwinjirwa n’uwo mugabo wundi, ngo usanga bavuga ngo ni umusazi bityo bigatuma bahora bamuhohotera.

Nyiramana ahohoterwa n'abantu bo mu muryango we.
Nyiramana ahohoterwa n’abantu bo mu muryango we.

Yagize ati “kuva uwo muramukazi wanjye yacyurwa n’undi mugabo yaranyanze ku buryo ahora anteza abantu ngo nibankubite ,ngo ndi umusazi. N’ubu babyutse bankubita afatanije n’uwo musaza wanjye wamwinjiye, bavuga ngo ndi umusazi.”

Nyiramana kandi avuga ko abaturanyi be batajya bamutabara ,kandi ngo ahora akubitwa n’abantu bo muryango we bareberera, akaba sanga ngo n’abaturanyi bafite uruhare mu ihohoterwa akorerwa.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kumurenganura ,ngo kuko abona aba bantu bazamwica. Ubwo yazaga kubarega ku buyobozi bwa Polisi ya Rulindo, yavaga amaraso mu kanwa ndetse no mu mazuru, kandi ubona afite ibitaka ku mubiri.

Yavugaga kandi ko bamumennye imbavu ku buryo ubuyobozi bwamusabye kubanza kujya kwa muganga, kugira ngo barebe niba nta kibazo yagize.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abobantu,nabagizi banebi rwose kuko kwahukira Umubyeyi nkuwo Bagakubita ni ubugome burenze.Bakwiye kubihanirwa.
Niba bamwita umusazi bamuvuza kuko umurwayi aravuzwa ntiyicwa urubozo.Uhagarariye umudugudu akwiye kurinda umutekano wuwo mukecuru yifashije abaturanyi ndetse na Polisi noneho abo bantu buzuye ubugome nurugomo kuri nyakamwe bakabona ko Igihugu gikeneye umutekano wabose.Birababaje cyane kubona Umuntu avirirana gutyo bitewe n’ubugome bwabo yita abavandimwe.Nyabuna nimuhaguruke maze babe urugero no kubandi bameze nkabo.Bakwiye gufatirwa ibihano kuko baratesha agaciro Umuvandimwe wabo ndetse n’Urwanda rwatubyaye.Uwo mubyeyi Nyiramana Imana nikomeze imurinde kandi imuhozeho Amaboko.Murakoze.

Gato yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Abayobozi bakwiye guhaguruka bagafasha uwo mubyeyi.
Ndetse abo bamukubita bakabihanirwa.Mubyukuri iryo nihohoterwa riteye ubwoba.Natabarwe buba kuko biteye agahinda.Abaturanyi nabo bafite uruhare rukomeye mukgutabara no gutabariza umutekano wumuturanyi wabo.
Ibyo rwose ni ubugome n’urugomo barimo gukorera uwo mubyeyi.Namwe Muduhaye iyinkuru mwakomeza gukurikiranira hafi.Birumvikana ko ari nyakamwe iruhande rwabanzi.Nizeye ko abo bantu batazahuka no mubaturanyi.Niba bamwita umusazi bamuvuza aho kumwicisha inkoni ako kageni.Imana nimufashe arenganurwe.
ABO BAGIZI BANABI BAKWIYE GUFATWA BIRABABAJE KUKO BARI KUMWICA URUBOZO.ABAYOBORA UMUDUGUDU NIMUHAGURUKIRE ABO BAGIZI BANABI UWOMUBYEYI AGIRE AMAHORO MUTWE.BITEYE AGAHINDA NJYE BIRANDENZE.BYASHOBOKA BAGASABWA KWIMUKA KUKO BABUZA AMAHORO UMUBYEYI NYIRAMANDA NDETSE BARATESHA AGACIRO RULINDO YOSE!ABO BANTU NUKURI BAKWIYE GUHANIRWA UBWO BUGOME.MURAKOZE.

yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Ariko se umuntu bishoboka ko yahohoterwa bigeze aha afite abaturanyi abayobozi b’umudugudu b’akagari n’umurenge kandi apfuyeyaba yaratatse

NDAHIRIWE PAPYRUS yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka