Abaturage bo mu murenge wa Mahembe barasabwa gukaza umutekano
Nyuma y’uko Tuyizere Anthere yishwe n’abantu bataramenyekana naho Nyandwi Joseph agakubitwa ifuni ariko we akarusimbuka, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’inzego za polisi zasuye umurenge wa Mahembe tariki 30/10/2012 abo bagabo batuyemo abaturage bashishikarizwa gukaza ingamba z’umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, ari kumwe n’abahagarariye ingabo na polisi bakanguriye abaturage mu murenge wa Mahembe ko bagomba kwicungira umutekano ubwabo kandi bakarushaho gutanga amakuru ku gihe ku buryo abafite imigambi y’ubugizi bwa nabi bajya batahurwa ku gihe bagakumirwa.
Uyu muyobozi yabwiye abaturage b’umurenge wa Mahembe ko ari icyasha cyabagiyeho kuba muri uwo murenge umuntu yicwa, abaturage ntibatabare ndetse kugeza ubu bakaba badatanga amakuru afatika kugira ngo ababikoze bafatwe.
Tuyizere wakoraga ubucuruzi bw’inka yishwe tariki 19/10/2012 ariko kugeza n’ubu abamwishe ntiramenyekana. Bikekwa ko abamwishe bamwambuye amafaranga miliyoni n’ibihumbi 400 yari yagurishije inka esheshatu. Nyandwi we yakubiswe ifuni tariki 21/10/2012 uretse ko bitaramenyekana icyo bashakiraga kumwica kandi nawe ababikoze ntibaramenyekana.
Bahizi Charles yibukije abaturage b’umurenge wa Mahembe ko buri wese akwiriye kuba ijisho rya mugenzi we kandi abaturage bakajya bamenya amakimbirane ari hagati ya bagenzi babo kugira ngo ashakirwe umuti amazi atararenga inkombe.
Ukuriye Polisi mu mirenge icyenda yo mu karere ka Nyamasheke irimo n’uwa Mahembe, AIP Murangwa Theoneste ndetse n’ukuriye Ingabo muri uwo murenge, Lt Gasana Charles bashimangiye ko umutekano muri rusange urinzwe ariko kandi bakangurira abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo umutekano ushingiye ku nzu ku yindi ubashe gusigasirwa.
Aha, bibukije abaturage ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano hagati yabo bakaza ingamba zo kurara amarondo kandi bakarikesha, gutanga amakuru ku gihe y’ahaba hari ibyahungabanya umutekano no gutabarana mu gihe haba hari uhungabanyirijwe umutekano.
Indi gahunda yagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere, abashinzwe umutekano n’abaturage b’umurenge wa Mahembe ni uko abaturage bakwiriye gutura ku midugudu kugira ngo n’abarara amarondo bajye babasha gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo bitagoranye.
Tuyizere Anthere wishwe n’abataramenyekana mu rukerera rwo ku wa 19 ushyira ku wa 20 Ukwakira 2012, bikekwa ko abamwishe bamwambuye amafaranga agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 400 yari yagurishije inka esheshatu (yakoraga ubucuruzi bw’inka).
Ntivuguruzwa Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|