Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bagejejweho inzu bubakiwe na Polisi

Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi.

Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba; Habitegeko François.

Ni inzu zagenewe imiryango itishoboye muri gahunda yaguye y’Ukwezi kwa Polisi kwahariwe ibikorwa (Police month 2021-2022) kwari gufite insanganyamatsiko igira iti: "Imyaka 21 y’Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kubumbatira umutekano n’Imibereho myiza y’abaturage."

Abahawe inzu ni Nyirandimubenshi Consolée ufite abana 9 akaba atuye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari Bigoga na Uzayisenga Alphonsine, umupfakazi ufite abana bane batuye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Kamagimbo.

Nyirandimubenshi yishimiye inkunga yahawe avuga ko ubu na we agiye kubaho atekanye.

Yagize ati "Ndishimye cyane uyu munsi ku bw’iyi nzu mpawe. Nari ntuye mu nzu irangaye ku buryo iyo imvura yagwaga twanyagirwaga tukabyuka tukihindira mu cyumba cy’uruganiriro."

Yakomeje avuga ko ubu na bo bagiye kubaho bumva batekanye kubera inzu Leta yabubakiye, ashimira Polisi kuba yarabashije kubatekerezaho na bo bagahabwa inzu.

Polisi kandi yacaniye imiryango irenga 200 hifashishijwe ingufu zikomoka ku ngufu z’izuba ndetse imiryango 500 yishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Ni ibikorwa byaje byiyongera ku byagejejwe ku baturage bifite agaciro k’amafaranga angana na miliyari imwe mu mwaka ushize ubwo Polisi yari mu bikorwa byo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abatuye mu kirwa cya Nkombo ko Leta y’u Rwanda ibahoza ku mutima kandi ko iharanira ko bagira umutekano n’imibereho myiza.

"Twifatanyije namwe mu nzira y’iterambere ari nayo mpamvu twaje hano Uyu munsi. Kumwe n’ahandi mu gihugu, abatuye mu kirwa cya Nkombo bagomba gutera imbere, bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko. Ruswa n’akarengane bigomba gucika bityo ibibazo abaturage bagira bigakemurwa mu maguru mashya."

DIGP Namuhoranye yababwiye ko ibikorwa byahariwe ukwezi kwa Polisi byaguwe kugira ngo bigezwe no ku baturage bo ku kirwa cya Nkombo.

"Polisi y’u Rwanda irabizeza ubufatanye mu guteza imbere Imibereho myiza n’umutekano kandi mukabigira mo uruhare mutanga amakuru mu rwego rwo guhangana n’ibyabahubgabanyiriza umutekano n’imibereho myiza "

Mu kwizihiza ukwezi kwa Polisi kwahariwe ibikorwa, ku nshuro ya 21, Polisi yubakiye imiryango itishoboye inzu 30, mu turere dutandukanye tw’igihugu, igeza amashanyarazi akomoka ku ngufu z’izuba ku miryango 5,000 yishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza imiryango 1,600 kandi ifasha amakoperative 11 akora imirimo y’uburobyi, ubworozi bw’inkoko n’ingurube 6 muri yo akaba ari ayo mu karere ka Rubavu yahawe miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hubatswe ubwogero bwa kijyambere bugera kuri 13 bwahawe aborozi b’inka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza; Imiryango ine yo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari nayo yubakiwe ibiraro.

Polisi y’u Rwanda kandi mu bufatanye n’Umujyi wa Kigali yahembye imodoka umurenge wa Bumbogo wo mu karere ka Gasabo ku kuba warabaye indashyikirwa mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka