Abanyeshuri batatu ba E.S.S.T.R bari mu maboko ya polisi bacyekwaho kwiba matola

Abanyeshuri batatu biga kuri Ecole Technique Sainte Trinite Ruhango, bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 11/10/2012 bacyekwaho kwiba matola z’abandi bana bakazigurisha mu baturage baturanye n’ishuri bigaho.

Aba banyeshuri: Uwimana Patrick wiga mu mwaka wa gatatu, Irasubiza Eric wiga mu wa mbere na Muhanimana Hally wiga mu wa kabiri, bakaba bahakana ibyo bafungiwe.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’icyi kigo kugirango budusobanurire uko aba banyeshuri bibye matola ariko ntibyadukundira kuko umuyobozi w’iri shuri, Hanganimana Jean de Dieu, yatubwiye ko nta mwanya yabona wo gutanga ibisobanuro kuri icyi kibazo kuko yari mu nama.

Si ubwa mbere kuri icyi kigo hagaragara ubujura bw’abanyeshurira biba abandi, kuko tariki 27/02/2012, abandi banyeshuri bacunze bagenzi babo bavuye mu macumbi bararamo, bahita bajya kwibamo batwara igikapu cy’umunyeshuri kirimo amakaye n’imwenda ndetse n’amafaranga 23800.

Tariki 17/05/2012, Usengumuremyi Jean Marie Vianney uhagarariye ishuri ryisumbuye rya E.S.S.T.R imbere y’amategeko yagaragaye mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango aho yashinjwaga kuvogera urugo rw’umuturage ubwo yajyaga gushakamo intebe zari zibwe mu kigo cye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka