Abanyaburera barasabwa kujya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa

Ubwo Guverineri Bosenibamwe yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, tariki 02/05/2013, yasabye Abanyaburera muri rusange kujya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa byemewe mu rwego rwo kwirindira mutekano.

Umurenge wa Kinyababa ni umwe mu mirenge igize akarere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda bigatuma abaturage bawo bakunda kujya muri Uganda akenshi nta byangombwa bafite kuko aho umurenge wabo uhanira urubibi na Uganda nta gasutamo ihari kandi hakaba nta kintu gihari kigaragaza neza umupaka.

Usibye Abanyakinyababa bajya muri Uganda uko bishakiye, ngo n’Abanya-Uganda baza mu Rwanda banyuze izo nzira bakunze kwita “panya”. Abo baturage ariko bavuga ko babanye neza n’abagande kuburyo banashyingiranwa.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasabye abaturage bo mu mu murenge wa Kinyababa gukomeza kubungabunga umutekano kuko ariwo soko ya byose.

Guverineri Bosenibamwe ahamya ko umutekano w'u Rwanda umeze neza.
Guverineri Bosenibamwe ahamya ko umutekano w’u Rwanda umeze neza.

Guverineri Bosenibamwe Aimé abwira Abanyakinyababa ko umutekano w’u Rwanda umeze neza kandi ko uwo mutekano uzaba mwiza kurushaho ari uko nabo bagize uruhare mu kuwimakaza.

Agira ati “…umutekano w’u Rwanda umeze neza muri rusange. Ariko umutekano uzaba mwiza kurushaho ari uko namwe mu bigizemo uruhare. Umutekano w’u Rwanda rero urabungabunzwe mu mipaka yose y’igihugu cyacu.”

Akomeza asaba abanyakinyababa kureba umutekano mu buryo bwagutse kandi bagashishikarira gukora bakiteza imbere kuko bafite umutekano usesuye. Abasaba kandi kwirinda ibihuha kuko ari bimwe mu bihungabanya umutekano.

Agira ati “…icyo ngira ngo mbasabe rwose ikintu kitwa ibihuha mujye mukirinda. Ibihuha ntabwo ari byiza. Ibihuha ni kimwe mu bintu bishobora guhungabanya umutekano mu buryo bukomeye cyane.”

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka