Abantu babiri bafunzwe bazira gucura ibyangombwa by’imodoka

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yataye muri yombi abantu babiri batunze amakamyo yo mu bwoko bwa FUSO afite puraki RAA 918 x na RAA 685 Y bazira gucura ibyangombwa mpimbano by’ikigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ibinyabiziga.

Abo bantu bafashwe tariki 27/06/2012 bakekwaho gucura ibyangombwa by’imodoka zabo n’udupapuro bomeka ku modoka (stickers) byemeza ko bakoresheje igenzura ry’imodoka bityo, bakabasha kugenda mu muhanda nta nkomyi.

Abakekwaho icyo cyaha bazanwe ku kigo cya polisi gishinzwe kugenzura ibinyabiziga gikorera i Remera mu mujyi wa Kigali basanga ibyangombwa bafite ntaho bihuriye n’ibyangombwa mpamo bitangwa n’ icyo ikigo; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Polisi y’igihugu yakekaga ko ayo manyanga yo gukora ibyangombwa mpimbano akorwa ariko nta gihamya yari ifite.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe igenzura ry’ibinyabiziga, Supt. Rafiki Mujiji atangaza ko Polisi itazihanganira abantu banduza isura y’ikigo akuriye.

Supt. Rafiki yagize ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ikigo gitange serivisi nziza. Twatangije akandi gashami ka gatatu kagamije kugabanya igihe umuntu yakoreshaga ategereje ko ikinyabiziga cye kigenzurwa.”

Umwe mu bakekwaho icyo cyaha ahakana ko nta ruhare afite mu gucura ibyo byangombwa kuko avuga ko yahaye inshuti ye amafaranga ibihumbi 210 kugira ngo abibone mu gihe gitoya.
Ati: “Nashakaga ko imodoka yanjye isubira mu kazi vuba niyo mpamvu nemeye kumuha ayo mafaranga.”

Yakomeje agira ati: “Byarantangaje nyuma y’ibyumweru bike ubwo nafatwaga n’abapolisi ngo mfite impapuro z’impimbano.”

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 5 na 10 n’ihazabu z’amafaranga ibihumbi 100 ukurikije ingingo ya 193 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka