Abantu 20 bakurikiranyweho kurema umutwe ugamije kwiba abaturage

Abagabo 20 bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho biba mu ngo z’abaturage ibikoresho birimo televiziyo za rutura. Icyaha gihanishwa igifungo cya burundu; nk’uko Polisi ibitangaza.

Aba bagabo bari mu byiciro bitatu, abibaga, abatwaraga ibijurano n’ababiguraga, bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 08/08/2012, byari bigoye kugira ngo bemere icyo cyaha kuko basaga n’abagisunikanaho, uretse umwe muri bo witwa Thomas Nagire wavuze ko yari mu bakoze ubujura ahantu hatatu.

Nubwo yahakanye ko nta nzu yigeze yinjiramo kuko yasigaraga hanze, Nagire yavuze ko hamwe muho yabashije kugera ari ku Kacyiru. Mu byo bitwazaga harimo imipanga n’ibikoresho bifungura amaburo y’inzugi.

Nagire w’imyaka 21 yahakanye ko nta gitekerezo bigeze bagira cyo gushaka kwica umuntu, kuko aho bageraga bagasanga hari abantu bakiri maso bahitaga bigendera.

Undi witwa Jean de la Croix Tuyisenge waguraga za televiziyo zibwe, ahakana ko nta cyo bari baziranyeho kuko bazimuzaniraga bavuga ko ari izavuye mu mahanga bahawe n’imiryango yabo.

Bibandaga kuri televiziyo, radiyo na mudasobwa.
Bibandaga kuri televiziyo, radiyo na mudasobwa.

Ikindi ni uko abaganiriye n’itangazamakuru bahurizaga ku witwa Pisteur wasaga n’ubayoboye, waje no kuraswa n’inzego z’umutekano ubwo yari yagiye kwiba ariko ntiyapfa. Ubu arwariye muri gereza bakunze kwita kwa Gacinya.

Supt. Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, avuga ko aba bagabo bashinjwa ubujura buciye icyuho ariko icyaha gikomeye bashinjwa ni ukurema umutwe ugamije ubugizi bwa nabi, bishobora kubaviramo igifungo cya burundu.

Ati: “Bibaga bitwaje intwaro bishobora kuvamo urupfu. Ibyo bigahanishwa igihano gishobora kugera no kugifungo cya burundu”.

Supt. Badege yongeye gusaba abaturage gukaza umutekano no guhanahana amakuru mu gihe cyose umuturage yaba abonye ikintu adashira amakenga. Yavuze ko kandi umuturanyi akwiye kugenzura mugenzi we, cyane cyane mu gihe abona hari imyitwarire agira idasanzwe.

Ibikoresho byafashwe ni televiziyo za rutura zigera ku 10, televiziyo zisanzwe eshanu, amaradiyo na za mudasobwa.

Polisi yaboneyeho no gusaba uwaba yarabuze ibikoresho nk’ibyo kugera kuri Station ya Kicukiro kureba niba hari icye cyahaburiye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

police nikimereze aho abaturage tuyifashe

hakkiza yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

sha njyewe barandembeje banyiba buri mugogba bafungura za Robine, inkweto aho zanitse, mbese baraturembeje njye nibaza niba abo twita abanyerondo duhemba batabamo abatwiba.
Police we ba maso abajura bo barakanuye

kiki yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

UBU SE UMUNYARWANDA YA MAFARANGA BABA BAMWAKA KU GITUTU CYINSHI NGO BAGUZE UNIFORM Y’IRONDO NGO BAGUZE IMODOKA Y’IRONDO IBI BYOSE NTIBYIBWA ABO BANYERONDO BAHEMBWA BURI KWEZI

IRONDO RIRI HE? yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka