75% by’impanuka zigaragara mu mujyi wa Kigali

Ubuyobozi bwa polisi ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, buravuga mu mpanuka zigaragara mu gihugu hose ngo 75% zibera mu mujyi wa Kigali.

Ibi biterwa n’uko umujyi wa Kigali ariwo ugaragaramo imodoka nyinshi nk’uko bitangazwa na Chief Superintendent Celestin Twahirwa ukuriye ishami rya polisi yo mu muhanda.

Moto nizo ziza ku isonga mu guteza impanuka hagakurikiraho taxi voiture, hagakurikiraho abantu baba bitwaye mu modoka zabo hakaza naza bus; nk’uko ukuriye ishami rya polisi yo mu muhanda abitangaza.

Ibikunze gutera izi mpanuka ngo ni uko abenshi bica mategeko y’umuhanda; harimo kuvugira kuri telefone, umuvuduko mwinshi no kutubahiza imirongo abagenzi bambukiramo ku mihanda minini ya kabarimbo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka