• Imodoka itwara abagenzi irakongotse

    Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Reramacumu, ahagana saa 18h30 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 habereye impanuka, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya Ritco yavaga i Kigali yerekeza Muri Ngororero ifatwa n’inkongi y’umuriro irakongoka.



  • Hari abumvise nabi inshingano Polisi iherutse guhabwa

    Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano z’Ubugenzacyaha zirimo izo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda. Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rihindura iryo mu 2010, ryagenaga ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.



  • Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gushaka imibiri

    Rusizi: Mu isambu ya Paruwasi Mibilizi habonetse indi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi, Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.



  • Turahirwa Moses

    Mu byaha Turahirwa Moses akurikiranyweho harimo n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge

    Turahirwa Moses wamenyekanye cyane kubera inzu y’imideli ya ‘MOSHIONS’ yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.



  • Ibikorwa byo gushakisha abaguye mu kirombe bimaze igihe bikorwa ariko kubageraho byarananiranye

    Abantu icumi barakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cyagwiriye abaturage

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu icumi bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abaturage mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.



  • Umugabo biravugwa ko yakomerekejwe n

    Musanze: Umwana yakomerekeje se ubwo yageragezaga gutabara nyina wakubitwaga

    Mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 14 ushakishwa, nyuma yo gutoroka amaze gutema se ageragezaga gukiza nyina wakubitwaga.



  • Polisi yerekanye abasore batanu bakurikiranyweho kwambura abantu ku muhanda

    Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye itsinda ry’urubyiruko rw’abahungu batanu bashinjwa kwambura abantu ku muhanda babashikuje ibintu(cyane cyane telefone n’amafaranga).



  • Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa

    Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa

    Nyuma y’uko imvura nyinshi iguye ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bikaba ngombwa ko uwo muhanda ufungwa, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha uwo muhanda ko wongeye kuba nyabagendwa.



  • Batanu batawe muri yombi mu iperereza rikorwa ku myubakire y’Umudugudu wo Kwa DUBAI

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu bafashwe, barimo abayobozi bane bafite aho bahuriye n’Akarere ka Gasabo. Barakekwaho gutanga uburenganzira bwo kubaka inzu zivugwaho kubakwa nabi mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa DUBAI’.



  • Yafatiwe mu cyuho yiba insinga z’amashanyarazi

    Umugabo witwa Dukurikiyimana Céléstin yafatiwe mu cyuho, ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z’amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu bane bikekwako bafatanya muri ubwo bujura.



  • Kigali: Umunyamahanga yasubijwe amafaranga asaga Miliyoni enye aherutse kwibwa

    Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 yeretse itangazamakuru abasore babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye (4,110,000 Frw) mu modoka y’umunyamahanga Walker Jemrose Leonara mu Mujyi wa Kigali.



  • Kamonyi: Ukekwaho kwica uwari umukozi w’Akarere yarashwe arapfa

    Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, umusore witwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Kanyinya ubwo yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye muri urwo rugo mu gihe yicaga nyakwigendera Mujawayezu Madeleine, akagerageza gucika inzego (...)



  • RIB yafunze Umubikira ukekwaho kwirengagiza umugore uri ku nda

    Tariki 12 Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umubikira witwa Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.



  • Kigali: Ukekwaho ubujura no gutera umukobwa icyuma yafashwe

    Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.



  • Byabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro

    Kigali: Ukekwaho ubujura aravugwaho gutera umukobwa icyuma

    Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu (...)



  • Kayonza: Hatangiye iperereza ku mibiri yabonetse mu mugezi

    Ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 mu Kagari ka Rugendabari, Umudugudu wa Kanyamasha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri 45 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.



  • Ikarita y

    Bugesera: Babiri bakekwaho ubujura barashwe nyuma yo kwanga guhagarara

    Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.



  • Ibi bintu byose byakuwe mu nzu y

    Nyagatare: Abakekwaho ubujura 13 bafashwe mu cyumweru kimwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa abantu 13 bakekwaho ubujura bagafatanwa n’ibyo bibye.



  • Musanze: Yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa

    Umusore witwa Ndayizeye Valens wo mu Kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa. Uwo musore yarimo atema icyo giti ari kumwe na nyina na we warimo akurura umugozi bari bakiziritse, ngo yabonye kiri hafi kugwa asanga nyina agira ngo amufashe kugikurura ngo (...)



  • Bamwe mu bagororewe Iwawa bongeye gufatirwa mu bujura: Baravuga impamvu zibibatera

    Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze (...)



  • Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n

    Muhanga: Hari abashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza

    Nyuma y’uko uko mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu Umudugudu wa Musengo, hatoraguwe umurambo w’umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, amakuru avuga ko bamwe mu bamwishe batangiye gutabwa muri yombi, ndetse batanga n’amakuru ku kagambane kabaye ngo yicwe.



  • Burera: Umugabo n’umugore batwawe n’umugezi baburirwa irengero

    Umugore witwa Ingabire Claudine hamwe n’umugabo we batwawe n’amazi y’umugezi witwa Kabwa, ugabanya imidugudu ya Musaga na Karambo mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, baburirwa irengero.



  • Kirehe: Akurikiranyweho kwica umwana atemeraga ko ari uwe

    Umugabo witwa Murwanashyaka Aphrodis bakunda kwita Herman ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itatu y’amavuko atemeraga ko ari we wamubyaye.



  • Uwari utwaye iyi kamyo yanyuranyeho n

    Musanze: Imodoka ebyiri zagonganye zirangirika bikomeye

    Ikamyo igenewe kwikorera imodoka n’imashini ziremereye ya Sosiyete ikora imihanda izwi nka NPD yagonganye n’ikamyo ya BRALIRWA igenewe kwikorera inzoga, izo kamyo zombi n’ibyo zari zipakiye birangirika ndetse abantu babiri barakomereka.



  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 2,430

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 2,43 bakaba barimo abahawe ipeti rya Captain na Lieutenant.



  • Batanu batawe muri yombi bakekwaho kwiba Umurenge SACCO

    Abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Karangazi, barimo umucungamutungo wayo n’umwe mu bari bashinzwe umutekano wayo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwiba arenga miliyoni makumyabiri n’eshanu (25,400,000 FRW).



  • Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n

    Musanze: Imvura ivanze n’urubura yangije imyaka n’inzu z’abaturage

    Imvura ivanze n’urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage inasenya zimwe mu nyubako ziganjemo ibikoni, bakavuga ko bibasize mu gihombo.



  • Nyamagabe: Batanu bagwiriwe n’inzu, umwe ahasiga ubuzima

    Saa sita n’iminota 20 z’amanywa yo ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twuzuzanye ikorera mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bagwiriwe n’ikiraro cy’inkoko basamburaga, umuntu umwe ahita apfa.



  • Ibisima babisenya bagamije kubikuramo ferabeto zibyubakishije

    Burera: Haravugwa abajura biba ibyuma byubakishijwe isoko

    Abarema isoko rya Nyarwondo bavuga ko niba nta gikozwe mu guhashya abajura biba ibyuma biryubatswe, bashobora kuzisanga batakirikoreramo. Ibi babivuga bahereye ku kuba ibisima bimwe na bimwe byo muri iri soko bitagicururizwaho kubera ko ababisenya bagamije kubikuramo ibyuma (ferabeto) byubakishijwe, bakabijyana (...)



  • Huye: Umusore witeguraga kujya kwiga muri kaminuza yishwe n’inkuba

    Imvura yaguye i Huye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 yasize mu gahinda gakomeye umubyeyi w’uwitwa Jean de Dieu Habiyaremye, kuko yamukubitiye umuhungu w’imyaka 24 witeguraga kujya kwiga muri kaminuza.



Izindi nkuru: