#PeaceCup2024: Bugesera FC itsindiye Rayon Sports i Kigali mu mukino ubanza wa 1/2

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Bugesera FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024.

Ruhinda Farouk yishimira igitego hamwe na bagenzi be
Ruhinda Farouk yishimira igitego hamwe na bagenzi be

Wari umukino wa mbere muri itatu igiye guhuza aya makipe mu minsi irindwi gusa, irimo ibiri y’iki gikombe cy’amahoro ndetse n’umukino umwe wa shampiyona uzabahuza ku munsi wa 28. Wagiye kuba havuzwe byinshi birimo guhuzwa n’icyo buri kipe ikeneye, haba Rayon Sports ishaka igikombe cy’Amahoro kuko yatakaje icya shampiyona, mu gihe Bugesera FC yo ikeneye amanota kugira ngo itazamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Byongeye gukomeza gutekerezwaho kandi nyuma yo kureba ku bakinnyi babanjemo ku makipe yombi, cyane kuri Bugesera FC kuko abayobowe na rutahizamu ufite ibitego 14 muri shampiyona Ani Elijah, Vincent Adams, Niyomukiza Faustin na Dukundane Pacifique, basanzwe babanza mu kibuga bari babanje hanze. Ibi ariko byatandukanye n’ibyabaye mu kibuga kuko iyi kipe yihagazeho iminota 90 itsinda umukino.

Iyi kipe yatangiye umukino ikina irinda izamu ryayo cyane, igakoresha uburyo bwo gusatira byihuse mu gihe ibonye umupira cyane cyane ikoresheje uruhande rw’iburyo, rwariho abakinnyi nka Tuyihimbaze Gilbert. Uyu musore ku munota wa 25 ku mupira yahawe na Kaneza Augustin, yawuzamukanye yihuta acika Ganijuru Elie Ishimwe, ahindura umupira ukurwaho na Mvuyekure Emmanuel ariko uramugarukira arongera arawuhindura maze rutahizamu Ruhinda Farouk wari wakurikiye atsindira Bugesera FC igitego cya mbere.

Rayon Sports itsinzwe na Bugesera FC
Rayon Sports itsinzwe na Bugesera FC

Mu gice cya mbere Rayon Sports byashoboka ko yabona ibitego birenze kimwe, ariko amahirwe yabonye agaterwa inyoni cyane cyane kuri rutahizamu Charles Bbale. Ibi byose byagizwemo uruhare na Niyongira Patience, umunyezamu wa Bugesera FC wakuyemo imipira yari ikomeye. Mu buryo Rayon Sports yahushije kandi harimo aho Muhire Kevin yahannye ikosa yakorewe na Kaneza Augustin, maze umunyezamu akuyemo umupira usanga Kanamugire Roger uwuteresha ivi ujya ku ruhande igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kurwana no gushaka igitego cyo kwishyura, ari na ko yasimbuzaga ikuramo Eric Ngendahima wari mu bwugarizi izanamo Mugisha François.
Bugesera FC yari yamaze gutuza, yakomeje kugenzura imikinire yayo neza inahusha uburyo bundi bwari kubyara ibitego. Charles Bbale yakomeje guhusha ibitego bitandukanye ariko umunyeza Niyongira Patience akomeza gukora akazi gakomeye.

Uburyo bwa nyuma bwari kurokora Rayon Sports bwabonetse ku munota wa gatandatu w’iminota irindwi yinyongera, ubwo Iradukunda Pascal mu rubuga rw’amahina yatangaga umupira, Paul Gomis wari wasimbuye Charles arawureka abishaka kugira ngo Youssef Rharb wasimbuye Iraguha Hadji abe ari we uwukina.

Uyu Munya-Maroc arebana n’izamu ryambaye ubusa wenyine, umupira yawuteye kure hejuru y’izamu abari muri Kigali Pelé Stadium barumirwa, barimo n’abari bashyigikiye ikipe ya Bugesera FC, umukino urangira Rayon Sports itsinzwe igitego 1-0, aho izajya gushakira itike i Bugesera tariki 23 Mata 2024 mu mukino wo kwishyura.

Undi mukino wa 1/2 wari wakinwe ejo ku wa Kabiri, Police FC yatsinzwe na Gasogi United 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka